English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore  wapfiriye iwe mu buryo butavugwaho rumwe

Hari urujijo n’amayobera akomeje kuvugwa mu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko umugabo w’imyaka 62, witwa Semivumbi Abdoul, atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica umugore bivugwa ko yakoraga uburaya, nyuma yo kumucyura iwe akaza gupfira mu cyumba cye.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, ubwo Semivumbi yitabazaga ubuyobozi bw’umudugudu ahagana saa Moya z’ijoro, avuga ko yahuriye n’umugore mu kabari akamuzana iwe, ariko yagera mu nzu agahita yitura hasi agapfa.

Ubuyobozi bwageze aho byabereye buhasanga umurambo w’umugore utaramenyekana amazina, umutwe uri ku buriri naho igice cyo hepfo kiri hasi, byongereye urujijo ku byabaye. Abari aho bavuze ko uwo mugore yasanzwe yambaye imyenda y’imbere gusa, ibintu byateye impaka ku bivugwa n’uwo musaza ko bataribaragera ku rwego rwo kuryamana.

Semivumbi yisobanuye avuga ko umugore yahise afatwa n’indwara imeze nk’igicuri akitura hasi agapfa ako kanya, ariko ibi bikomeje gushidikanywaho n’abaturanyi be, ndetse n’inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku by’uru rupfu rutunguranye.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, yemeje aya makuru ati “Turimo gukorana n’inzego z’umutekano ngo hamenyekane icyabaye, kuko nubwo bivugwa ko yapfuye atararyamana n’uwo musaza, harimo ibibazo byinshi tugomba gukurikirana.”

Uyu musaza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB, mu gihe hategerejwe ibisubizo by’ibanze by’ubuvuzi (autopsie) ku murambo w’uyu mugore, bikazafasha gusobanura icyamuhitanye.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-30 14:29:08 CAT
Yasuwe: 346


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yatawe-muri-yombi-nyuma-yurupfu-rwumugore--wapfiriye-iwe-mu-buryo-butavugwaho-rumwe.php