English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, yasabye Abaturage b’Umurenge wa Rukoma by’umwihariko abo mu kagari ka Bugoba guca ukubiri n’urugomo. Yihanangirije abitwaza imihoro ku manywa na n’ijoro bagamije ibikorwa bitari byiza byo guhohotera abaturage.

Aganira n’abaturage mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, SP Furaha yagarutse ku bikorwa bitari byiza by’ababuza abandi amahoro, ibikorwa by’urugomo rukorwa n’abitwaza imihoro ku manywa na nijoro bagahohotera abaturage, baba abo bahuye nabo mu nzira cyangwa se babasanze mu ngo.

Muri aka gace hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’urugomo bikorwa na bamwe baba bitwaje imihoro ku manywa y’ihangu ndetse na n’ijoro, bagahohotera abo bahuye, bakabatema bakoresheje iyo mipanga bagendana.

SP Furaha  yibukije abaturage ububi bw’Umuhoro ndetse ababwira ko ufite amateka mabi ku gihugu, ko no kuba abantu bawutunga ari uko hari imirimo runaka ushobora gukoreshwa, ariko atari intwaro yo gukoresha ugirira undi nabi.

Ikibabaje kuruta, hagaragajwe ko benshi mubitwaza iyo mihoro ndetse bagaragara mu bikorwa bibi by’urugomo ari abakiri bato, urubyiruko rwakabaye ruri mu mashuri cyangwa se rukaba mu bindi bikorwa byiza birufasha kwiteza imbere no gukorera Igihugu.

Yaba aba bakiri bato ndetse n’abakuze bitwaza imihoro bagamije kugirira abandi nabi, yababwiye ko Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano batazihanganira ibikorwa nk’ibyo bihungabanya umutekano.

Ati“ Hari ibyo tutakwemera!, ko ugendana umuhoro ugiye gutema umugore wirirwa arimo ku kurerera, wiriwe agutekera agutunekera, ugiye gutema abantu, abavandimwe bagenzi bawe, abaturanyi bose warigize nka ya Mbogo yishe Ryangombe!, ntabwo twabyemera pe!.’’

SP Furaha, yabwiye aba baturage ko umutekano ureba buri wese, ati“ Umutekano ni uwatwese, uratureba twese. Umunyarwanda aho aba, agomba kujya aho ashaka, agakorera aho ashaka, agataha neza mu ituze kandi nawe nta muntu abangamira.’’

Abaturage babwiye polisi ko muri aka gace hakigaragara abandi bari mu gatsiko k’abiganjemo urubyiruko bitwaza imihoro ndetse bagakora ibikorwa birimo gukubita no gukomeretsa abaturage.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Perezida Kagame yihanangirije abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru agezweho i Rwamagana: Abagororwa bakuye amenyo umupolisi.

Abapolisi 161 bayobowe na SP Carine Mukeshimana bageze i Kigali.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-20 08:21:56 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Polisi-yihanangirije-abitwaza-imihoro-bagamije-kubangamira-abaturage.php