Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.
Abagabo batatu bakekwaho gusanga mu nzu umugore w’umucuruzi bakamutema bikomeye batawe muri yombi.
Umugore witwa Tuyishime Aline ufite imyaka 26 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kadusenyi mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yatemwe n’abagabo basazwe bacukura bakanapakira umucanga muri aka gace.
Tuyishime Aline yaratemwe ajya muri koma iminsi itandatu yose, aho yabanje kurwarira mu bitaro bya Nyanza aza koherezwa mu bitaro bya CHUB i Huye. Tuyishime Aline yavuze ko mu gicuku saa munani yagiye kumva umuntu mu cyumba araramo abanza kumwaka amafaranga nyuma akurikizaho kumutema.
Ubwo yari mu bitaro bya CHUB i Huye yagize ati ”Akimara kuntema nahise nikubita hasi sinamenye ibindi byakurikiyeho.”
Aba bagabo bafashwe hashize iminsi 11 ibi bibaye, bivugwa ko izi nkozi z’ibibi zihuriye zose zihuriye ku kazi ko gucukura no gupakira umucanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE avuga ko abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Polisi isaba abanyabyaha kuva mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko Polisi iri maso ntaho umugizi wa nabi azayicikira.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show