English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Rama Bayiringire, umusore utuye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Kibaya, arasaba ubuyobozi n’inzego z’ubutabera kumurenganura nyuma yo gukubitwa bikabije n’abanyerondo bo muri aka gace, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025.

Mu buhamya yatanze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV, Bayiringire yavuze ko ubwo yari mu nzira ataha ahagana saa moya n’iminota mirongo itatu z’ijoro (19h30’), yahuye n’abanyerondo ahazwi nko kwa Mahoro, hafi n’aho atuye. Avuga ko bagerageje kumwambura ibikoresho yari afite, birimo igikapu kirimo mudasobwa ndetse na telefoni yari ari gukoresha. Ngo ubwo yageragezaga kubasiga, umwe mu banyerondo yahise amukubita inkoni, undi nawe amukubitisha telefoni.

Yagize ati: "Nari ndi kuvugira kuri telefoni, umwe muri bo aransatira ashaka kuyinkura ku gutwi, mugenzi we nawe anyuzamo arankubitisha telefoni. Ngeze aho numva birakomeye, ndasubira inyuma, ubwo nakubitanye n’undi nahise nkubitwa inkoni ku mutwe bimuviramo gukomereka bikomeye.”

Bayiringire yemeza ko yabashije kumenya umwe mu bamukubise, witwa Nkundimana Jean, ndetse ngo yari ari kumwe n’umukobwa ari nawe wamukubise inkoni. Nyuma yo gukubitwa, abaturanyi be bamutabaye bamufasha kugeza ikibazo cye ku nzego z’ibanze ndetse no kuri sitasiyo ya RIB, nubwo avuga ko ubufasha yahereweyo butahise bumuhumuriza.

Ati: "Ndifuza ko ubuyobozi bunyumva bukamfasha kubona ubutabera, kuko ababikoze baridegembya kandi barankomerekeje. Nk’umuturage, sinumva uburyo umuntu yakorerwa urugomo nk’uru n’ushinzwe umutekano, ariko ntihagire igikorwa."

BTN tunakesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kugira ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo, ariko ntibyashoboka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda nawe ntiyabashije kuboneka ubwo twateguraga iyi nkuru. BTN izakomeza gukurikirana iki kibazo, kandi nihagira ibindi bishya biboneka, tuzabibagezaho mu nkuru zacu zikurikiraho.



Izindi nkuru wasoma

Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera afungiwe mu murwa wa Kinshasa

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-11 11:56:18 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Arasaba-ubutabera-nyuma-yo-guhondagurwa-bikabije-nabanyerondo.php