English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamala Harris ntazitabira ibiganiro by’amahoro bizahuza Uburusiya na Ukraine.

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Amerika Kamala Harris, yatangaje ko atazabonana na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu biganiro by’amahoro  mu gihe Ukraine idafite uyihagarariye.

Kamala Harris kandi yongeye kunenga politiki ya mukeba we  bahanganye  ku mwanya wa Perezida Donald Trump, avuga ko gukomeza kwiyegereza  Ukraine atariyo nzira nziza akwiye gukoresha kugira ngo atsinde amatora, ahubwo ko igikwiye gukorwa ari ugushaka icyatuma haboneka umutekano muri ibyo bihugu.

Trump na we mu minsi ishize yari yanenze inkunga ikomeye ya gisirikare n’amafaranga Leta ya Amerika iha ukaraine, yanashimangiye ko ari muri gahunda  yo kugirana amasezerano y'amahoro na Putin.

Kamala Harris mu kiganiro yatanze ku wa mbere  tariki ya 7 Ukwakira 2024 yavuze ko aramutse atowe atakozwa ibyo guhura na Vladimir Putin kugira ngo baganire ku gikorwa cyo kugarura amahoro muri Ukraine no mu Burusiya, mu gihe Ukraine itaba ifite uyihagarariye.

Hagati aho, Harris yavuze ko azakemura ikibazo cya Ukraine cyo kwinjira mu muryango wa gisirikare wa NATO.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Kamala Harris ntazitabira ibiganiro by’amahoro bizahuza Uburusiya na Ukraine.

Perezida Biden na Harris, bamaganye igitero Gaza yagabye kuri Iarael.

Intambara y'Uburusiya na Ukraine ikomeje kwisasira benshi.

Donald Trump yashinjije Kamala Harris kuba inyuma y’irindimuka rya Ukraine.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-08 09:53:57 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamala-Harris-ntazitabira-ibiganiro-byamahoro-bizahuza-Uburusiya-na-Ukraine.php