Kamala Harris ntazitabira ibiganiro by’amahoro bizahuza Uburusiya na Ukraine.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Amerika Kamala Harris, yatangaje ko atazabonana na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu biganiro by’amahoro mu gihe Ukraine idafite uyihagarariye.
Kamala Harris kandi yongeye kunenga politiki ya mukeba we bahanganye ku mwanya wa Perezida Donald Trump, avuga ko gukomeza kwiyegereza Ukraine atariyo nzira nziza akwiye gukoresha kugira ngo atsinde amatora, ahubwo ko igikwiye gukorwa ari ugushaka icyatuma haboneka umutekano muri ibyo bihugu.
Trump na we mu minsi ishize yari yanenze inkunga ikomeye ya gisirikare n’amafaranga Leta ya Amerika iha ukaraine, yanashimangiye ko ari muri gahunda yo kugirana amasezerano y'amahoro na Putin.
Kamala Harris mu kiganiro yatanze ku wa mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024 yavuze ko aramutse atowe atakozwa ibyo guhura na Vladimir Putin kugira ngo baganire ku gikorwa cyo kugarura amahoro muri Ukraine no mu Burusiya, mu gihe Ukraine itaba ifite uyihagarariye.
Hagati aho, Harris yavuze ko azakemura ikibazo cya Ukraine cyo kwinjira mu muryango wa gisirikare wa NATO.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show