English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abapfumu kabuhariwe: Bari gutakambira ubutitsa ibigirwamana masaba  intsinzi kuri Kamala Harris.

Abapfumu bo mu bwoko bw’Abahindu mu Buhinde bakomeje igikorwa cyo kuraguza ibigirwamana byabo ubutitsa, basabira Kamala Harris intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe ku itariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 28 mu kwezi gushize ku Ukwakira 2024, nk’uko Nala Suresh Reddy washinze umuryango yitiriye nyina wa Kamala, Dr. Shyamala Gopalan Harris abivuga.

Suresh yagize ati “Twatangiye iyi gahunda tariki ya 28, dusabira Kamala Harris kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Abari kuwitabira bumvikana bambaza ibigirwamana byabo mu rurimi rwa Tamil rukoreshwa n’Abahindu. Aho bambariza hari ibyapa byanditseho ubutumwa bwo mu Cyongereza bwifuriza uyu mukandida amahirwe.

Umunyapolitiki Murukanandan wo muri Tamil Nadu yatangaje ko kuba Kamala ufite inkomoko mu Buhinde yariyamamarije kuba Perezida wa Amerika bibateye ishema, kandi ngo birabahagije.

Ikusanyabitekerezo rigaragaza ko Abanyamerika 61% bafite inkomoko mu Buhinde bateganya gutora Kamala. Muri bo, abagore ni 67%, abagabo bakaba 53%. Aya mahirwe asanishwa no kuba uyu mukandida akomoka mu Buhinde.



Izindi nkuru wasoma

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bari guhabwa amahugurwa ya VAR.

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye.

Nyamagabe : Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 abanje ku musinziriza.

Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we amunigishije umusego yasabye ikintu gikomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 13:27:41 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abapfumu-kabuhariwe-Bari-gutakambira-ubutitsa-ibigirwamana-masaba--intsinzi-kuri-Kamala-Harris.php