English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ijambo rya Kamala Harris ririjije abarymvaga nyuma yo kwemera gutsindwa kwe.

Kamala Harris nyuma yo gutsindwa mu matora ya perezida wa Amerika, yasabye abamushyigikiye kwemera intsinzi ya mukeba we Donald Trump, abasaba no kudacika intege mu kurwanira ibyo bemera.

Mu ijambo yavugiye i Washington DC, uyu visi perezida wa Amerika yavuze ko yemeye ko “ibyavuye muri aya matora si byo twashakaga”, ariko avuga ko hagomba kubaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Trump yatsinze muri Leta z’ingenzi zihagije, zirimo Pennsylvania, North Carolina na Wisconsin, bituma yegukana intsinzi, mu gihe Leta nyinshi zitaratangaza ibyavuye mu matora byose.

Trump yegukanye intsinzi nyuma yo kugeza ku majwi 277 mu gihe Harris we yagize amajwi 224 bituma ahigikwa na Trump.

Ni amajwi atangwa hagendeye kuri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko zirindwi zigira uruhare runini mu kugena uri butorwe.

Harris wavugiye ijambo kuri kaminuza yizeho ya Howard University, yagize ati  “Munyumve iyo mvuze ngo, urumuri rw’isezerano rya Amerika ruzakomeza kumurika iteka. Mu gihe tutazacika intege, mu gihe tuzakomeza guhatana.’’

Yazamutse aho yavugiye humvikana indirimbo Freedom ya Beyoncé, maze ashimira uwo biyamamazanyaga, Guverineri wa Minnesota Tim Walz, abari bashinzwe kumwamamaza, abamushyigikiye, n’abakozi b’amatora. Mu gihe yavugaga benshi mu bari aho bihanaguraga amarira mu maso.

Harris wahoze ari senateri wa leta ya California, yariho ahatanira kuba umugore wa mbere, umwiraburakazi wa mbere, n’ukomoka muri Aziya y’epfo wa mbere wari kuba perezida wa Amerika.

Harris na Trump bavuganye kuri telephone ku wa gatatu, baganira ku  kamaro ko guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no kuba perezida w’Abanyamerika bose, nk’uko umwe mu bafasha Harris yabibwiye abanyamakuru.

Umuvugizi wa Trump yavuze ko perezida watowe “yashimye Visi perezida Harris ku mbaraga ze, ubunyamwuga, no gukomera mu kwiyamamaza kwe, kandi bombi bemeranyijwe ku kamaro ko kunga ubumwe bw’igihugu.’’



Izindi nkuru wasoma

Mike Tyson yasabwe gukina filime z’urukozasoni nyuma yuko ibice by’ibanga bye bisakaye hanze.

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Ángel Di María yahishuye ko azaba umutoza nyuma yo kumanika inkweto.

Inzara ni yose muri Gaza nyuma yuko amakamyo yari atwaye imfashanyo z’ibiribwa acucuriwe mu nzira.

Amerika yakojeje agati mu ntozi nyuma yo guha ibisasu n’uburenganzira Ukraine ngo irase mu Burusiy



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 09:49:06 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ijambo-rya-Kamala-Harris-ririjije-abarymvaga-nyuma-yo-kwemera-gutsindwa-kwe.php