Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu buzima bushaririye bavuze ko batazakina umukino wa APR FC.
Kuri uyu wa gatatu tariki 11 ukuboza 2024, ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zirakina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 wa shampiyona utarabereye igihe. Kiyovu Sports itameze neza muri shampiyona y’u Rwanda, ishobora kudakina uyu muki.
APR FC iri mu myitozo ikarishye yitegura nyuma yuko inganyije na Rayon Sports ubusa ku busa, gusa uyu mukino uzabahuza na Kiyovu Sports ntambaraga nyinshi ufite nk’uko bigaragarira abakurikirana ruhago nyarwanda.
Abakinnyi ntabwo bemera ibyo ubuyobozi burimo kubakorera, kugeza ubu bakaba bamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko ntibatabona amafaranga y’umushahara bafitiwe ntabwo bazakina umukino bafitanye na APR FC.
Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza ubu abakinnyi bafitiwe amafaranga y’imishahara y’amezi 2 ntamafaranga babona ndetse n’icyizere kugeza ubu ntabwo wavuga ko gihari.
Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka guhabwa amafaranga n’umujyi wa Kigali angana na Milliyoni 23 ndetse na Milliyoni 6 bahawe na Rwanda Premier League ariko aya yose yahise afatirwa na Hotel Igitego akigera kuri konte.
Kiyovu Sports kuva Shampiyona yatangira imaze gutsinda imikino 2 gusa harimo uwo yatsinze AS Kigali ndetse na Etincelles FC, iyi kipe iri ku mwanya wa 16 n’amanota 7.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show