English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kabarondo: Abajura ntibatinya guterura inkono iri ku mashyiga!

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ubujura bumaze gufata indi ntera by’umwihariko ubukorwa n’abana bazwi nk’aba ‘Marine’ badatinya no guterura inkono iri ku ziko irimo ibiryo.

Ubu bujura bwiganje ahitwa i Rusera mu Murenge wa Kabarondo, aho abahatuye bavuga ko abana babukora bakamejeje, ku buryo baniba ibidakwiye kwibwa.

Umwe muri bo yagize ati “Umugore yari atetse njyewe ndi mu nzu, yari irimo inyama yinjiye mu nzu agiye gutora utuntu tw’uturungo asanga inkono barayijyanye”.

Aba baturage kandi bavuga ko aba bajura batanatinya gutobora inzu ndetse n’abantu barimo baryamye ariko ntibibakange.

Undi muturage nawe yunzemo ati  “Bamena inzu bagatobora cyangwa isafuriya bayisanga ku mashyiga bakayiterura ku mashyiga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yabwiye RADIOTV10 Dukesha iy’inkuru ko aba bana baturuka mu miryango isanzwe irimo ibibazo, ku buryo gukemura ikibazo cyabo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, hagakomezwa ubukangurambaga na gahunda zigamije gushakira umuti ibibazo biri mu miryango.

Yavuze kandi ko iyi santere ya Rusera iri gutera imbere, ku buryo ari na byo bikurura aba bana baba bavuye mu miryango yabo kubera ibyo bibazo.

 Ati “Abo bana nubwo bazerera hari igihe rimwe na rimwe abaturage babigiramo uruhare usanga babakoresha imirimo itandukanye babaha ibyo kurya; babahemba n’amafaranga, ibyo na byo biri mu bishobora kuba byatera ikibazo.‘’

Asoza yagize ati ‘’Tuzakomeza kubegera tubakangurira kuba bagira uruhare kuba abana basubizwa mu miryango.’’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanasabye abaturage kudakomeza ibikorwa nk’ibi byimakaza ubu bujura, ahubwo bagafatanya n’inzego gushaka umuti w’ibibazo biba biri mu miryango yabo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kabarondo: Abajura ntibatinya guterura inkono iri ku mashyiga!

Inkambi y'impunzi z'Abarundi yibasiwe n'abajura bitwaje imbunda

Umukinnyi Kevin de Bruyne inzu ye ihenze cyane yatewe n'abajura

Rubavu: Umurenge wafatwaga nk'uwab'abajura n'amabandi wahize indi mu mutekano n'isuku

Polisi igiye guhangana n’ikibazo cyimaze iminsi cy’abajura bitwaje intwaro gakondo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-29 16:31:44 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kabarondo-Abajura-ntibatinya-guterura-inkono-iri-ku-mashyiga.php