Inkambi y'impunzi z'Abarundi yibasiwe n'abajura bitwaje imbunda
Abagabo bitwaje imbunda bakomeje kwiba mu nkambi ya Mulongwe iherereye ku butaka bwa Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Impunzi z'Abarundi ziba muri iyi nkambi zivuga ko zitinya umutekano usigye umuze nabi muri iyi minsi . Barasaba abategetsi ba congo gushimangira umutekano muri kano karere aho imitwe yitwaje intwaro myinshi.
Nk’uko impunzi zibitangaza akenshi n’ijoro ni bwo aba bitwaje imbunda binjira mu nkambi. Bahatira abantu gukingura imiryango yinzu zabo cyangwa maze bagatangira gutwara ikintu cyose ntacyo basize inyuma.
Umubyeyi yavuze ati: “Muri iki cyumweru, bambuye abantu batanu telefoni zabo n'amafaranga yabo mu gice cya 1 kugeza ku cya 10. Dufunga amazu yacu ahagana mu ma saa moya z'umugoroba,nta manza zigeze zibaho. Ariko abatuye ba Mulongwe duhangayikishijwe niki kibazo cy’umutekano muke.”
Impunzi z'Abarundi zavuganye na SOS Médias Burundi dukeshs iyi nkuru zirasaba abapolisi gukora iperereza no guta muri yombi abantu baza kwiba mu nkambi bitwaje intwaro."
Polisi iratangaza ko bongereye amarondo ya n’ijoro mu nkambi kugirango barusheho kurinda impunzi n'umutungo wabo”.
Inkambi ya Mulongwe ituwe n'impunzi zirenga 15.000. Yabaye akarere mu buryo bwayo, yatejwe imbere n’impunzi zo mu Burundi zikora ubuhinzi no gushora imari mu bucuruzi n’uburobyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show