English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi igiye guhangana n’ikibazo cyimaze iminsi cy’abajura bitwaje intwaro gakondo

Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cyimaze iminsi cyivugwa hirya no hino cy’abajura bitwaje intwaro gakondo  bakomeje kwiba abaturage ndetse bagakora n’ibikorwa byo kwica.

Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’uko abaturage hirya no hino mu gihugu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwakajije umurego, aho ababikora hari n’abitwaza intwaro gakondo, bakiba bakanahitana ubuzima bwa bamwe.

Ati “Abaturage turabahumuriza, Polisi irahari icyo ikeneye ni amakuru, turasaba abaturage kuduha amakuru aho baketse hose hari ubwo bujura, ndetse n’uwo babonye yitwaje intwaro zaba gakondo n’izindi bakatubwira”.

Akomeza avuga ko Polisi yafashe ingamba ndetse igashyiraho n’uburyo izajya ifatamo abo bajura.

Ati “Iyo rero bigaragaye ko hari n’ibikangisho bitwaje urumva ko biba bikomeye, amategeko aguha ibihano biremereye”.

Ibi kandi polisi ibitangaje nyuma yuko abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ajura batega abantu bakabambura ibyo bafite , abacukura amazu ndetse n’ubundi bujura .

Mu Karere ka Nyamasheke,  mu Murenge wa Karengera, , hatobowe inzu 3 z’ubucuruzi . Mu karere ka Rubavu hakomeje kumvikana abagizi banabi batega abaturage bakabambura ndetse n’abacukura amazu bakiba ibirimo .

 

 

 

 Umwanditsi : Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma y’iminsi mike Bwiza na The Ben basohoye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ yasibwe kuri You T

Mu Rwanda: Impunzi zirenga ibihumbi 135 zigiye kujya zivuza zikoresheje Ubwisungane mu Kwivuza.

Ubufaransa n’u Bwongereza biyemeje koherereza ingabo n’intwaro muri Ukraine.

Rusizi: Yapfiriye muri Kasho ya Polisi ya Kamembe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-12 13:11:38 CAT
Yasuwe: 276


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-igiye-guhangana-nikibazo-cyimaze-iminsi-cyabajura-bitwaje-intwaro-gakondo.php