Rubavu: Umurenge wafatwaga nk'uwab'abajura n'amabandi wahize indi mu mutekano n'isuku
Mu marushanwa yateguwe na Polisi y'Igihugu n'ikigo mbonezamikurire (NCDA) yo kwita ku mirire myiza, kurwanya igwingira, umutekano, isuku n'isukura, Umurenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu, wagiye ugaragaramo ibikorwa by'urugomo ni wo wahize indi Mirenge mun ntara y'i Burengerazuba.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rubavu buvuga ko kuba aka gace gakunze kugaragaramo ibyihebe, abajura n'abagizi ba nabi ari byo byatumye bakora cyane bafatanyije n'abaturage bakaba bamaze guhashya aba bashaka kurya ibyo batakoreye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu Murenge Harerimana Blaise avuga ko aba bagizi ba nabi batazigera bihanganirwa muri uyu Murenge, kuri we ngo abatarafatwa ngo bahanwe bafite amahitamo abiri.
Yagize Ati " Nababwira ko mu bibuga bateganya gukiniramo uyu Murenge wacu utarimo, cyakora bajya ahandi ariko hano ntibishoboka, bafite amahitamo abiri, guhinduka bakagaruka mu murongo muzima, cyangwa gukomeza imigambi mibi bagahanwa by'intangarugero."
Umurenge wa Rubavu wahembwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 26Rwf izunganira uyu Murenge gukomeza ibikorwa by'umutekano, isuku no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.
Aya marushanwa ku mutekano, kurwanya igwingira, isuku n'isukura yari asanzwe akorwa mu mujyi wa Kigali gusa, ariko ubuyobozi bwa Polisi busanze yaratanze umusaruro bubona ko ari ngombwa ko akorwa no mu Gihugu hose.
Guverineri w'Intara y'uburengerazuba Habitegeko Francis yashimiye Umurenge wa Rubavu wahize indi mu ntara, avuga ko n'Uturere turimu ntara ayoboye tugiye gusabwa kujya dukoresha amarushanwa nk'aya kuko yongera umuvuduko mu kongera umutekano, isuku n'isukura ndetse no kurwanya igwingira.
Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu Gihugu Gasana Alfred yasabye abahawe ibihembo kubisigasira ndetse bakita ku kwicungira umutekano no kwita ku isuku kuko aho byombi bitari iterambere ridashoboka.
Yagize Ati "Turabasaba gusigasira ibyagzweho mu bushobozi bwanyu, aho mubonye bibagoye tukabunganira kugira ngo ibyiza mumaze kugeraho hatagira ubikoma imbere. Kwirinda umwanda na byo ni ikintu gikomeye kuko ahageze indwara zituruka ku mwanda nka macinya nta mutekano wahaboneka ku bahatuiye ndetse n'abaturanyi babo."
Misitiri kandi yibukije abatuye aka gace gahana umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kujya batangira amakuru ku gihe kandi bagakomeza umutekano w'imbere mu gihugu nubwo abaturanyi bafite abhora bifuza guhungabanya umutekano w'u rwanda.
Minisitiri w'umutekano w'imbere mu Gihugu Gasana Alfred
Yabwiye ko abatabigeraho igihe cyose abaturage batangiye amakuru ku gihe, inzego zibishinzwe zikabikurikana,
CP Bruce Munyambo ukuriye ibikorwa bya 'Community policing' muri Polisi y'Igihugu yasabye abaturage gukomez akwicungira umutekano, bita ku isuku n'isukura no kurwanya igwingira ndetse batangira amakuru ku gihe mu gihe haba hari igishatse gukoma imbere umutekano w'Igihugu kuko " Ari wo musingi w'iterambere."
Aya marushanwa yatangiye mu Ugushyingo 2022. Hahembwe Imirenge 5 yahize indi mu Gihugu hose, buri Murenge wahawe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 26Rwf, hanahembwa Imirenge 25 yahize indi mu turere, buri Murenge uhabwa moto ifite agaciro ka miliyoni 1,6Rwf ndetse n'utugari 30 twahize utundi ku rwego rw'Igihugu aho buri akagali kambwe miliyoni 1Rwf.
Akarere kahize utundi muri buri ntara na ko kahawe icyemezo cy'ishimwe n'igikombe, mu ntara y'Uburengerazuba ni Karere ka Rusizi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show