English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Joseph Kabila yagarutse ku mutekano wa Congo

Joseph Kabila, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abaturage ba Congo biteguye gushakira igihugu cyabo amahoro arambye. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na SABC News ku wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma yo guhura na Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Kabila yavuze ko amaze iminsi aganira n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gihugu, bose bahuriza ku gushaka amahoro binyuze mu biganiro byimbitse hagati y’abanyagihugu. Yagarutse ku kibazo cy’inyeshyamba za M23, avuga ko gukomeza ibiganiro hagati y’Abanyekongo ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Mu kiganiro cye, Kabila yibukije ko u Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro by’amahoro muri Sun City muri Afurika y’Epfo mu 2002, aho yari umwe mu bayoboye inzira y’amasezerano y’amahoro. Yavuze ko n’ubu icy’ingenzi ari ugushaka amahoro mu buryo burambye.

Ati "Twiteguye gushakisha amahoro kandi ni byo turimo gukora. Ibi ni byo dushyize imbere kandi ni na yo ntego yacu kuva mu myaka 22 ishize, ubwo twahuriraga hano muri Sun City. Ni nacyo tugiharanira uyu munsi, gukora uko dushoboye tugaharanira amahoro mu bushobozi bwose."

Joseph Kabila yashishikarije Abanyekongo guhagarika umuco wo gushinja ibindi bihugu ibibazo bya RDC, ahubwo bagashaka ibisubizo by’imbere mu gihugu.

Yagize ati: "Congo ntishobora gukomeza kwigira umwana murizi mu karere, ivuga ko ari igihugu kidashoboye mu gihe ibindi bihugu ngo ari byo bikomeye. Ku bwanjye, iyi si yo mikorere ihwitse. Ikidukwiye ni ugushaka uko twikemurira ibibazo byacu ubwacu."

Yanashimye icyemezo cy’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyo kuvana ingabo zawo muri RDC, avuga ko ari intambwe nziza yo gukomeza kwimakaza igisubizo cy’imbere mu gihugu.

Kuba Kabila yongeye kugaragara mu biganiro by’amahoro byibutsa benshi uruhare yagize mu guhosha intambara zayogoje RDC mu myaka yashize. Ibi bibaye mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, bikurura impaka ndende ku ruhare rw’abanyapolitiki ba Congo mu gushakira igihugu cyabo amahoro arambye.

Ku bijyanye n’imyiteguro ye yo kugaruka muri politiki, Kabila ntiyabivuzeho byinshi, ariko amagambo ye agaragaza ko ashaka gukomeza kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu. Mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano, bisa n’aho Kabila ashaka kongera gukomera ku murongo w’ibiganiro nk’intwaro y’amahoro.

Ni iki Abanyekongo bazakora nyuma y’aya magambo ye? Ibi biganiro by’amahoro bishobora kuba inzira nshya yo gukemura ibibazo by’igihugu, ariko byose bishingiye ku cyemezo cy’abaturage n’abayobozi ba RDC.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Ntago Angola izongera guhuza DRC na M23 kukibazo cya Congo

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo

Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-19 10:54:23 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joseph-Kabila-yagarutse-ku-mutekano-wa-Congo.php