English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Jackie Chandiru wamamaye mu muziki wa Uganda yambitswe impeta n'umukunzi we


Ijambonews. 2020-04-20 14:19:12

Umuhanzikazi Jackie Chandiru wo muri Uganda umaze igihe kinini yitabwaho n'abaganga kubera ingarukq yagizweho n'ibiyobyabwenge yahishuye ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire ufite inkomoko mu Buholandi.

Uyu muhanzikazi kuri ubu uri kwitabwaho n'abaganga aho arikuba mu Buholandi , ku cyumweru tariki 19 Mata 2020 Jackie yagaragaje ko yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we wamuteguje kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Jackie ntiyigeze atangaza amazina y’umusore wamwambitse impeta n’ibindi bimwerekeyeho. Ati “ Kuguma mu rugo si amarira gusa ahubwo ni amarira y’ibyishimo.”

Ikinyamakuru Ugblizz cyanditse ko kuva mu 2013 Jackie Chandiru yatandukana n'uwari umugabo Caleb Alaka, iby’urukundo yabaye abishyize ku ruhande ahubwo yita cyane ku kwivuza ingaruka z’ibiyobyabwenge yakoresheje birimo Cocaine n’icyitwa Daye Pharm.

Ingaruka z’ibiyobyabwenge yagiye ahangana nazo mu bihe bitandukanye ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro ‘huti huti’ rimwe na rimwe. Jackie yamenyekanye mu itsinda rya Blue 3 yari ahuriyemo na Cindy Sanyu na Mbabazi Lilian.

Mu ijoro ryo kuwa 16 Werurwe 2020 umuhanziakzi Cindy Sanyu nawe yambitswe impeta y’urukundo.

Jackie Chandiru mu Rwanda izina rye ryavuzwe cyane nyuma y’uko akoranye indirimbo ‘Take it off’ na Urban Boys. Uyu muhanzikazi yagiye amenyekana cyane mu ndirimbo nka ‘Gold Digger’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Bakusigula Nyo’, ‘Oli Vitamini’, ‘Gwoyagala’ n’izindi nyinshi.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

General Muhoozi Kainerugaba: Ese kugaruka kuri X ni icyerekezo gishya cy'ubutegetsi bwa Uganda?

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Umuriro watse hagati y’abahanzi babiri Pallaso na Alien Skin bo muri Uganda.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi agiye gusaba Perezida Tshisekedi amahoro.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-20 14:19:12 CAT
Yasuwe: 821


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Jackie-Chandiru-wamamaye-mu-muziki-wa-Uganda-yambitswe-impeta-numukunzi-we.php