Uwamamaye ku mazina ya "Ibya Yesu ni ku murongo" yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo
Nyuma yo kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, umuhanzi Silas uzwi nka "Ibya Yesu ni ku murongo" yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku byaha acyekwaho.
Ku wa Kane tariki 05 Kamena 2025 ni bwo Silas yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera kugira ngo aburane ku byaha acyekwaho cyo gusambanya umwana utujuje imyaka ndetse no kumutera inda. Silas yari yaratawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025.
Ubwo yageraga imbere y’ubutabera, yavuze ko atiteguye kuburana kuko atari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko bityo asaba ko urubanza rwe rwasubikwa. Nyuma yo kubaza ubushinjacyaha icyo bubitekerezaho nabwo bukavuga ko ari uburenganzira bwe bwo kugina umwunganira mu mategeko, umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 10 Kamena 2025.
Kuri uwo munsi wo kuburana yahawe, yaburanye ahakana gutera inda umwana w’imyaka 17 avuga ko iyo nda ari iy’umuhungu we kuko hari n’indi nda bakuyemo nayo y’umuhungu we.
Icyo gihe yavuze ko ari akagambane k’umugore we, uwo mukobwa yateye inda n’umuhungu we bashaka kumwegekaho ibyo byaha kubera amakimbirane bafitanye.
Ubwo bamubazaga ku bimenyetso bya gihanga basanze bihura n’ibye, yavuze ko inda ari iy’umuhungu we kuko baramutse nawe bamupimye basanga bahuje.
Umugore wa Nzabaha Silas ndetse n’umuhungu we bahakanye ayo makuru bavuga ko ibyo ari ibinyoma byo gushaka gukwepa ibyaha yakoze.
Urukiko rw’ibanze rwa Bugesera bavuze ko bazasomera umwanzuro Silas ku wa 13 Kamena 2025 ariko ntibarusoma kubera izindi mpamvu bwite z’urukiko.
Kuri ubu, urukiko rw’ibanze rwa Bugesera rwanzuye ko nyuma yo kumva uko Silas yireguye ndetse n’uburemere bw’icyaha, Silas agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Ubu Silas Nzabaha wamamaye nka "Ibya Yesu ni ku murongo" ari kubarizwa mu igororero rya Ririma mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show