OMS: Indwara zo mu kanwa zikomeje kwiyongera, hafi ½ cy’abatuye isi cyarazanduye
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko indwara zo mu kanwa n’amenyo ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, gikomeje kwiyongera ku isi. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagera kuri miliyari 3.7, bihwanye na kimwe cya kabiri cy’abatuye isi, bafite izi ndwara.
Mu ndwara zo mu kanwa, kwangirika kw’amenyo (dental caries) ni cyo kibazo kigaragara cyane, nk’uko ubushakashatsi bwa Global Burden of Disease 2021 bwabyerekanye. OMS ivuga ko ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu bucumbagira bikomeje kugira ikibazo gikomeye cyo kubona serivisi zinoze zo kwita ku buzima bw’amenyo.
OMS isobanura ko izamuka ry’izi ndwara rishingiye cyane ku myitwarire n’imibereho ya muntu, aho imirire irimo isukari nyinshi, itabi, inzoga, isuku nke y’amenyo, ndetse n’imibereho idahwitse ari byo biza ku isonga.
OMS yagize ati "Ibiribwa bikize ku isukari, kunywa itabi n’inzoga, kudakoresha umuti w’amenyo urimo fluoride, ndetse no kudakora siporo ufite ibikoresho bikurinda impanuka zo mu kanwa biri mu bitiza umurindi izi ndwara.’’
Mu ndwara zo mu kanwa zugarije isi ariko zishobora kwirindwa no kuvurwa kare, harimo:
1. Kwangirika kw’amenyo (dental caries)
2. Indwara z’ishinya (periodontal diseases)
3. Gucika kw’amenyo (edentulism)
4. Kanseri yo mu kanwa (oral cancer)
5. Imvune zo mu kanwa n’amenyo (oro-dental trauma)
6. Indwara ya noma ifata abana bari hagati y’imyaka 2 na 6
7. Ibibazo byo kuvukana mu kanwa (cleft lip and palate)
OMS igira abantu inama yo kwirinda indwara zo mu kanwa binyuze mu ngamba zoroheje ariko z’ingirakamaro. Harimo kugabanya isukari mu mirire, kwirinda itabi n’inzoga, kugira isuku y’amenyo ihagije harimo kuyisukura kabiri ku munsi n’umuti urimo fluoride, kujya kwa muganga w’amenyo buri gihe, ndetse no kugabanya ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bikize ku isukari.
Ku isi yose, inzego z’ubuzima zirasabwa gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwita ku buzima bw’amenyo no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, cyane cyane mu bihugu bikennye aho serivisi zitaragera ku baturage bose uko bikwiye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show