U Rwanda rwasobanuye impavu zifatika amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye uko umwanzuro wo guhagarika umubano wa dipolomasi na Leta y’u Bubiligi uzubahirizwa, by’umwihariko ku mashuri n’ubucuruzi. Nk'uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, amashuri y’Ababiligi akorera mu Rwanda azakomeza gukora kugeza umwaka w’amashuri urangiye, naho ubucuruzi bukazakomeza nk'ibisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Mukuralinda yagarutse ku mpungenge z’abantu ku bigo by’amashuri by’Ababiligi bikorera mu Rwanda, ashimangira ko nta kibazo bazagira mu gihe cy’uyu mwaka w’amashuri.
Ati: “Nta mpamvu yo kugira impungenge, kuko umwaka wari ugiye gushira. Abana bazakomeza kwiga kugeza umwaka urangiye, nyuma hakazafatwa indi myanzuro.”
Mu bijyanye n’amasezerano ya dipolomasi, yavuze ko ibikorwa birebana n’Ambasade n’abakozi bayo aribyo bizahagarara, ariko ibikorwa by’ubucuruzi bikazakomeza.
Yagize ati: “Hari indege zigenda nka RwandAir, zijyayo zikagaruka. Ibyo ni ibikorwa bishobora gukomeza.”
Mukuralinda yanagaragaje ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari usanzwe udafite isura nyayo, avuga ko u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande rumwe mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ati: “Ese wavuga ko ukomeje kugirana umubano n’igihugu runaka, ariko ugahindukira ukajya kubwira ibindi byose ngo mu bahane? Uwo mubano waba usobanutse?”
Ku wa 17 Werurwe 2025, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, isaba abadipolomate b’icyo gihugu kuva ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48. Iyi myanzuro ifashwe nyuma y'uko u Rwanda rushinje u Bubiligi gukomeza gukorana n’abanzi barwo no gufata uruhande rumwe mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show