English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iratsindwa amajya n’amaza: Manchester City imaze kuba instina ngufi.

Ikipe ya Manchester City ikomeje kwibazwaho na buri wese kuko ikomeje kwitwana nabi ibintu bitari biyimenyereweho kuko imaze imikino irenga ine idatsinda.

Manchester City, ni ikipe ifite izina rikomeye muri shampiyona y’u Bwongereza English Premier League. Uyu mwaka iri mu bibazo bitandukanye byatumye itakaza imyitwarire myiza yamenyereweho mu myaka yashize.

 Nubwo ikiri ku mwanya mwiza muri English premier League, ubusesenguzi bw’abakunzi n’abahanga muri ruhago buragaragaza ko hari byinshi bishobora kuzaba bigatuma iyi kipe idakomeza kuba ku rwego rwo hejuru nk’uko byari byitezwe.

Kimwe mu gikomeje gutera umusaruro mubi wa Man City, harimo Imvune z’Abakinnyi b’Ingenzi. Manchester City ihanganye n’ibibazo by’imvune z’abakinnyi bakomeye, byumwihariko umwanya wa Kevin De Bruyne uhangayikishije cyane.

De Bruyne yagaragaye nk’umwe mu bakinnyi bashoboye kugenga umukino hagati, gutanga imipira myiza no gufasha mu kurema uburyo bwinshi bwo kwinjiza ibitego. Kuba amaze igihe atakigaragara mu kibuga byatangiye kugaragaza icyuho hagati, aho bigaragara ko City itabasha guhuza neza umukino hagati mu kibuga.

Ibi byatumye umukino wayo utakaza ubushobozi bwo kugenzura umupira no kugera imbere y’izamu ry’amakipe bihanganye mu buryo busobanutse nk'uko byari bisanzwe.

Uretse Kevin De Bruyne, kubura kwa Rodri nabyo byagize ingaruka zikomeye kuri Manchester City, kuko byasize icyuho mu bwugarizi hagati, aho bisigaye bigora ikipe guhagarika ibitero byihuse by’amakipe bahanganye. Ibi kandi byateje ikibazo mu guhuza hagati n’ubusatirizi, aho ikipe itabashaga kugumana umupira no kugenzura umukino nk'uko byari bisanzwe.

Ibihe Man City irimo nabyo byagaragaje ko nta mukinnyi wa City wari wagera ku rwego rwo gusimbura Rodri neza, bigatuma ikipe igira intege nke mu mikino myinshi muri shampiyona.

Pep Guardiola kandi yahinduye imikinire ye mu buryo butandukanye muri uyu mwaka w’imikino, ibi nabyo bikaba biri kumushira mu mazi abira, aho akomeje kugerageza amahitamo yo gukoresha abakinnyi mu myanya idasanzwe ku rwego rwo guhuza tactiques ze zishingiye ku mbaraga z’abakinnyi no kugumana umupira.

Akenshi Guardiola yifashisha abakinnyi b’inyuma batatu, ba myugariro w’iburyo cyangwa ibumoso bakigira imbere bakamufasha hagati mu kibuga (inverted fullbacks), cyane cyane John Stones akunda gukinishwa mu mwanya wo hagati, kimwe na Manuel Akanji cyangwa Josko Gvardiol, aho bagira uruhare mu kugumana umupira no gukina hagati mu kibuga, batari mu myanya y’inyuma aho basanzwe bakina.

Izi mpinduka zifasha Man City kugumana umupira no gusatira, ariko zinateza ingorane igihe ikipe yugarijwe n’ibitero by’amakipe ahanganye nayo. Guardiola yizera ko aya mayeri arushaho guha Man City ubushobozi bwo kugumana umupira no guhuza neza mu kibuga hagati, ariko rimwe na rimwe bisiga ikipe idafite ubufasha bwihuse mu bwugarizi bw’inyuma igihe bari gusatirwa.

Ibivugwa ku hazaza ha Pep Guardiola nabyo bishobora guteza umusaruro muke.

Amakuru atandukanye avuga ko  uyu mutoza azava muri iyi kipe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye. Kuba mu myaka isatira icenda  yari amaze atoza iyi kipe, abakunzi bayo bari bamaze kumwiyumvamo kuburyo bamwitangiraga mu buryo bwose. Abakinnyi rero bashobora kuba bari gucibwa intege n'uko batazakomezanya nawe.

Ibibazo bikomeye bijyanye n’imvune, impinduka mu buryo bw’imikinire, ibibazo by’isoko ry’abakinnyi ndetse n’ibibazo bitandukanye byose biri gutera umwuka mubi mu myitwarire ya Manchester City. Nubwo iyi kipe ikomeje kuba ku rwego rwo hejuru, ikibazo cyo guhuza abakinnyi n’umutoza, hamwe n’ingaruka z’amakuru atavugwaho rumwe ku mutoza, byose bikomeje.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Bus ya Rayon Sports yari imaze imyaka 4 iparitse igiye gusubira mu muhanda.

Umutoza mushya wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje amagambo akomeye.

Iratsindwa amajya n’amaza: Manchester City imaze kuba instina ngufi.

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-12 07:49:32 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iratsindwa-amajya-namaza-Manchester-City-imaze-kuba-instina-ngufi.php