English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Ubuhinzi butangiza Ibidukikije(RICA), hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi(One Acre Fund/OAF) uzwi ku izina rya ‘Tubura’ mu Rwanda, bahaye impamyabumenyi impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto z’ibihingwa bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2024, ni bwo  RICA yatangaga bwa mbere impamyabumenyi  ku banyeshuri 16 bahuguwe gutubura imbuto kinyamwuga   hakoreshejwe ikoranabuhanga, naho barindwi bahugurwa ibijyanye n’ubucuruzi bwazo.

Ni mu mushinga w’umwaka umwe watewe inkunga na One Ancre Fund (Tubura) hagamijwe gufasha u Rwanda kugera ku mbuto zujuje ubuziranenge kandi zizewe ku isoko mpuzamahanga.

Umusaruro kuri hegitare ugiye kwikuba inshuro nyinshi, nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bahawe impamyabumenyi, Gilbert Turikubwimana ugira ati “Imbuto y’ibirayi mu gihe ari uguhinga bisanzwe ubu abahinzi bageze kuri toni 10 kuri hegitare, ariko ubumenyi dufite ubu bugaragaza ko umuhinzi yakweza toni 25 z’ibirayi kuri hegitare.”

Mugenzi we Irankunda Gisèle Mignone uhugukiwe ibijyanye n’ubuhinzi bwa Soya, avuga ko uwayihinze neza ubu abasha kweza toni imwe n’igice, nyamara ibipimo yize bijyanye n’uburyo soya yera ngo bigaragaza ko aho yahinzwe neza umuntu ashobora kweza toni zirenga eshatu kuri hegitare.

Aba bagabo n’abagore barangije kwiga ubutubuzi bw’imbuto, Ikigo RICA cyabahawe na Tubura, bakaba bari basanzwe bakora mu bigo bizobereye muri uwo mwuga.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kuvugurura ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Patrick Karangwa yavuze ko kubera ingamba zagiye zifatwa, ubu u Rwanda rutakigorwa n’ibijyanye n’imbuto ahubwo bageze ku rwego rwo kuzohereza mu mahanga.

Ati “ Igihugu cyacu mu myaka itanu ishize cyaga gitumiza imbuto nyinshi, hafi ya zose zica muri gahunda ya nkunganire ariko twabashije kugera aho tutagitumiza imbuto hanze ndetse izituburirwa mu gihugu, urebye ingano z’izo twatumizaga hanze n’izo igihugu cyabashije kugeraho, twageze aho mu Rwanda hatuburirwa izirenze inshuro eshatu imbuto twatumizaga hanze ndetse ugasanga abatubuzi bo mu Rwanda imbuto batubura zimaze kuba nyinshi ugereranyije n’ingano abahinzi bakeneye, batangira kugira ikibazo cy’amasoko, batangira gushaka uko bohereza hanze.”

Umuyobozi wa One Acre Fund (Tubura) ku rwego mpuzamahanga, Eric Pohlman, avuga ko igihugu cy’u Buholandi n’ubwo gifite ubuso bujya kungana n’ubw’u Rwanda, ngo cyohereza hirya no hino ku isi imbuto z’ibihingwa cyatubuye.

Pohlman ati “Abahinzi benshi muri Afurika babona imbuto ivuye ahandi ku isi, ubu turimo kugira ubushobozi bwo kwibonera imbuto hano, kandi iyo urebye no mu karere (u Rwanda rurimo) ubona ko hari icyuho, imbuto irakenewe cyane, nta mpamvu y’uko ibigo byinshi by’u Rwanda bidashobora kuziba icyo cyuho.”

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr Ron Rosati, yizeza ko nyuma ya 16 babahawe impamyabumenyi, iki kigo kirimo kwihutira kongera abahanga mu bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto, kugeza ubu ngo bukorerwa kuri hegitare 109 mu gihe kitararenga imyaka ibiri iyo gahunda imaze igiyeho, kandi ngo harimo kuva amatoni menshi y’imbuto z’ibihingwa bitandukanye.

Dr Rosati ati “Ibigo bitubura imbuto ni ikintu gishya mu (Rwanda), icyari gikomeye ni ukubitangira, ubu rero turimo kwihutira gutanga abahanga benshi bakorera imbuto muri za laboratwari.”

MINAGRI ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda buhingwa bungana na hegitare 802,000(Km2 8,020), hakaba hakenewe ikoranabuhanga n’udushya, guhera ku kugira imbuto nziza, kugira ngo butange umusaruro uhagije Abaturarwanda no kubasha gusagurira amasoko yo mu mahanga.

Mu 2018 ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’ingano.



Izindi nkuru wasoma

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Rubavu hafashwe inka 8 zari zijyanywe muri DRC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 09:55:47 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impuguke-16-zari-zimaze-umwaka-ziga-gutubura-imbuto-zitandukanye-zahawe-impamyabumenyi.php