Inkuru y’akababaro: Kiyovu Sports iri mu gahinda ko kubura umufana ukomeye.
Kuri uyu wa kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yababajwe n'urupfu rw'umufana wayo w'imena, Harerimana Abdulazizi, uzwi ku izina rya Nzinzi cyangwa Azziz, wari umushyushyarugamba ukomeye w'ikipe. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko yazize uburwayi, nyuma y'uko aguye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK.
Abdulazizi yari azwi cyane mu bakunzi b'umupira w'amaguru muri Kiyovu, aho yari afite umusanzu ukomeye mu gutera inkunga ikipe mu buryo bw'umwihariko. Ubuzima bwe bwahoraga mu murongo w'ikipe, ndetse asize amateka akomeye yo kwiyegurira ikipe n’umupira w'amaguru muri rusange.
Amakuru ajyanye no kumuherekeza azatangazwa mu gihe cya vuba nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show