English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkuru y’akababaro: Kiyovu Sports iri mu gahinda ko kubura umufana ukomeye.

Kuri uyu wa kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yababajwe n'urupfu rw'umufana wayo w'imena, Harerimana Abdulazizi, uzwi ku izina rya Nzinzi cyangwa Azziz, wari umushyushyarugamba ukomeye w'ikipe. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko yazize uburwayi, nyuma y'uko aguye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK.

Abdulazizi yari azwi cyane mu bakunzi b'umupira w'amaguru muri Kiyovu, aho yari afite umusanzu ukomeye mu gutera inkunga ikipe mu buryo bw'umwihariko. Ubuzima bwe bwahoraga mu murongo w'ikipe, ndetse asize amateka akomeye yo kwiyegurira ikipe n’umupira w'amaguru muri rusange.

Amakuru ajyanye no kumuherekeza azatangazwa mu gihe cya vuba nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe.



Izindi nkuru wasoma

Kiyovu Sports ikomeje gukina umukino w’amacenga hamwe na Rutahizamu Sugira Ernest.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.

Rayon Sports iri mu mage: Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.

Peace Cup: Hamenyekanye abasifuzi bazasifura imikino ya Rayon Sports na APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 12:06:23 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkuru-yakababaro-Kiyovu-Sports-iri-mu-gahinda-ko-kubura-umufana-ukomeye.php