Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC
Urukiko rwa Chief Magistrate ruherereye i Lafia muri Leta ya Nasarawa, Nigeria, rwakatiye igifungo cy’amezi atatu umugabo witwa Bashir Bala, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukinnyi Vincent Temitope ukinira Plateau United FC.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Post, aya makimbirane yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cya Lafia City Stadium, nyuma y’umukino wa shampiyona warangiye Nasarawa United itsinze Plateau United ibitego 3-2.
Bashir Bala, uzwi nk’umufana ukomeye wa Nasarawa United kandi utuye mu mujyi wa Lafia, yashyikirijwe inkiko n’igipolisi cya Nigeria ku byaha bitatu birimo gukubita no gukomeretsa, gukoresha imbaraga zitemewe n’amategeko, no kubangamira umutekano rusange.
Mu rukiko, Bala yemeye ibyaha aregwa byose, ahita ahanishwa igifungo cy’amezi atatu. Ariko urukiko rwamwemereye amahirwe yo kwishyura ihazabu aho gufungwa, nk’uko amategeko abiteganya.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugaragara imyitwarire idahwitse y’abafana ku bibuga bya ruhago muri Nigeria, bikaba bisaba ingamba zihamye mu kurinda umutekano w’abakinnyi n’abitabira imikino.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show