English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imvugo z’urwango n’ivangura mu murwa mukuru wa Congo bikomeje gufata indi ntera - CENCO.

Ihuriro ry’Abasenyeri Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) ryasohoye itangazo rikomeye, ryamagana ivangura n’itotezwa bikomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Igiswahili mu murwa mukuru, Kinshasa.

Mu itangazo ryabo, aba basenyeri bagaragaje ko bibabaje kubona abaturage ba Congo batotezwa na bagenzi babo ku mpamvu zishingiye ku rurimi. By’umwihariko, abavuga Igiswahili bari mu kaga kuko bamwe bakekwaho kuba Abanyarwanda, bigatuma bahura n’ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa rikabije.

Ivangura n'imvugo z’urwango bikomeje gututumba

Kiliziya Gatolika muri Congo yagaragaje impungenge zikomeye ku buryo bamwe mu bayobozi b’amadini n’abanyapolitiki bagira uruhare mu gukwirakwiza amagambo y’urwango. Iri huriro ryagaragaje ko imvugo nk’izi zifite ingaruka mbi, kuko zigasembura urugomo, urugomo narwo rukabyara ihohoterwa rikomeye rikorerwa abaturage bazira inkomoko yabo n’ururimi bavuga.

Mu minsi ishize, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaje ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abavuga Igiswahili muri Kinshasa. Muri ayo mashusho, hagaragaramo abantu bambaye imyenda ya gisirikare bakubita umugore wari wagaragaye avugira Igiswahili mu ruhame.

CENCO irahamagarira ubwiyunge

Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika muri Congo bahamagarira abaturage bose kureka ibikorwa by’urugomo n’ivangura, bagasigasira ubumwe bw’igihugu.

Bagize bati: "Nta Munye-Congo ukwiye gutotezwa cyangwa gukorerwa iyicarubozo ashingiye ku rurimi cyangwa inkomoko ye. Ibikorwa nk’ibi birasenya igihugu aho kugiteza imbere."

Bagiriye inama Leta ya Congo kwigisha abaturage amahoro no gukumira amagambo y’urwango atuma bene wabo batakarizwa icyizere mu gihugu cyabo.

Uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba indiri y’intambara

Mu gihe ibi bibazo by’ivangura bikomeje kwiyongera, intambara na yo irarimbanyije mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice bya Uvira. Umutwe wa M23 ukomeje gusaba Leta ya Congo ibiganiro, ariko Perezida Félix Tshisekedi akomeje gusubira ku mwanzuro we wo kutaganira na wo, avuga ko ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda.

Iyi myanzuro ikomeje gutera urwikekwe hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abaturage baturuka mu Burasirazuba bwa Congo, kuko bamwe bafatwa nk’abanzi b’igihugu ku mpamvu zishingiye ku moko no ku rurimi.

CENCO isaba ubuyobozi bwa Congo kugira uruhare mu guhosha imvururu zishingiye ku moko n’ururimi, no gukumira imvugo z’urwango zikwirakwizwa na bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki. Kiliziya Gatolika isaba Leta guhagarika ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Igiswahili, no gushyira imbere ubumwe bw’abaturage bose.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

Ntago Angola izongera guhuza DRC na M23 kukibazo cya Congo

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo

Gen Muhoozi yasabye M23 gufata Kisangani vuba cyangwa UPDF ikabikora

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-24 08:29:04 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imvugo-zurwango-nivangura-mu-murwa-mukuru-wa-Congo-bikomeje-gufata-indi-ntera--CENCO.php