Impunzi z’Abanyarwanda 113 zahungutse.
Kuri uyu wa Gatanu, Abanyarwanda 113 bari bamaze igihe mu buhungiro mu bice bya Masisi na Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru, batahutse mu Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Muri uru rugendo rwo gutahuka kandi, hiyongereyeho Abanyekongo 3, bose hamwe bakaba 116.
Aba banyarwanda batahutse bagaragaje ibyishimo n’amahirwe yo kongera gusubira mu gihugu cyabo, nyuma y’imyaka bamaze mu buhungiro kubera umutekano mucye umaze igihe muri Kivu y’Amajyaruguru. Benshi muri bo bavuze ko bahisemo gutahuka ku bushake bwabo, nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano bituma bashobora kongera kubaka ubuzima bushya.
Gahunda yo gutahuka kw’impunzi ni imwe mu nshingano za UNHCR, aho ifatanya n’ibihugu by’amavuko by’impunzi kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe. Mu rwego rwo kwakira aba baturage, u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zibafasha kwiyubaka no kongera kwinjira mu buzima bw’igihugu, binyuze mu mashuri, ubuvuzi, ndetse n’amahugurwa y’imyuga.
Aba batahutse bagejejwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi, aho bazabanza guhabwa ubufasha bw’ibanze n’ubuvuzi, mbere yo gusubizwa mu miryango yabo cyangwa guhabwa ibikoresho by’ibanze bibafasha gutangira ubuzima bushya.
Ubuyobozi bw’u Rwanda bwakomeje gushishikariza abanyarwanda bose bari mu buhungiro gutahuka, bubizeza umutekano n’ubufasha mu rugendo rwo kongera kwiyubaka. Ibikorwa nk’ibi bigaragaza ubushake n’imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu kubungabunga amahoro no kwimakaza ubumwe bw’abaturage bacyo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show