Intambara isatira i Goma: Impunzi nyinshi ziganjemo abafite agatubutse zirimo guhungira mu Rwanda.
Mu gihe imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC ikomeje gusatira Umujyi wa Goma, abaturage batagira ingano barimo guhunga intambara bakerekeza mu Rwanda.
Umutekano muke watumye amashuri afungwa, ingendo zigabanyuka, ndetse n’ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi buhagarara.
Abaturage bari mu rujijo n’ubwoba baterwa n’amabombe avugira hafi ya Sake, Minova, na Mugunga. Ku mupaka wa Goma na Gisenyi, imbaga y’abanye-Congo ifite imizigo yoroshye ihurura, mu gihe imodoka zijyana ibicuruzwa zijya muri Congo zahagaritswe.
Ndetse n’ingendo z’indege mu Mujyi wa Goma zagabanutse ku kigero cya 70%, izindi nzira zose z’ubucuruzi n’ubwikorezi zikomeza guhungabana.
Mu nkengero za Goma, impunzi ziturutse mu bice byafashwe n’abarwanyi za M23 zirushaho kwiyongera, zishaka amahoro mu gihugu cy’u Rwanda. Aho intambara ikomeje gusatira, ubwoba bw’abaturage n’impamvu y’ubuhungiro birushaho kwigaragaza mu buryo budasanzwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show