English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano ikaze i Goma yatumye ubuhungiro bukomeza kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda.

Mu gihe imirwano ikaze ikomeje gututumba mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage batabarika bakomeje guhungira mu Rwanda bashaka ubuhungiro n’umutekano.

Iyi mirwano ihuza abarwanyi ba M23, ingabo za FARDC, SADC, n’imitwe y’abaturage nka Wazalendo, ikomeje guca ibintu mu mujyi, igahindura ubuzima bw’abaturage mo umwijima.

Abavuye mu bice nka Birere, Mabanga, na Majengo, bavuga ko bahisemo guhunga kubera ubuzima bwababereye agatereranzamba: nta biribwa, nta mazi, no kubaho bumva amasasu umunsi ku wundi.

Hari bamwe bemeza ko ikibuga cy’indege cya Goma n’inkengero zacyo byamaze kugenzurwa n’abarwanyi, mu gihe ingabo za FARDC zivugwaho kuba zabuze ibikoresho n’amikoro, bigatuma bamwe basiga imyambaro ya gisirikare bakarwana bambaye imyenda isanzwe.

Impunzi zibarirwa mu magana zikomeje kwambuka umupaka wa Gisenyi aho zakirwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Izo mpunzi zemeza ko umujyi wa Goma umaze kugera mu bihe bidasobanutse, aho nta butabazi bukiboneka ku bakomeretse cyangwa abaguye mu mirwano.

Mu gihe abarenga 500 bamaze kugera mu Rwanda, umubare w’abahunga ushobora gukomeza kuzamuka niba imirwano idahagaritswe.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake bwo kubakira aba baturage mu buryo bw’ubumuntu, ariko hakenewe ingamba zikomeye zo guhosha iyi ntambara.

Ubufatanye mpuzamahanga burakenewe kugira ngo hagerwe ku mahoro arambye, abaturage babashe gusubira mu ngo zabo, kandi ubuzima bwabo bwongere gusubira ku murongo.



Izindi nkuru wasoma

Goma: General Nyitetesia apfanye amabanga akomeye

Goma haratemba ituze - Umunyapolitiki w’Ubudage yatangaje uko yasanze ibintu byifashe

Imirwano ikaze i Kavumu: Inyeshyamba za Wazalendo zinjiye mu mujyi, M23 na FARDC byabayobeye

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-28 12:51:16 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-ikaze-i-Goma-yatumye-ubuhungiro-bukomeza-kwiyongera-ku-butaka-bwu-Rwanda.php