Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yibukije abaturage kwitwara neza no kurushaho kwicungira umutekano mu rwego rwo gukumira ubujura n’urugomo bikunze kugaragara hirya no hino mu minsi nk’iyi, anasaba abayobozi n’izindi nzego guha serivisi nziza ababagana.
Ibi yabigaruteho mu gihe habura iminsi mike ngo abanyarwanda n’isi yose binjire mu minsi mikuru y’impera z’umwaka wa 2024 intangiriro za 2025.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abayobozi mu byiciro binyuranye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge, haba mu nzego za Leta, umutekano, abikorera n’ibindi byiciro, Meya Mutabazi yabasabye gushyira imbaraga mu gucunga umutekano no gutanga serivisi nziza ku babagana.
Ati “Mu mpera z’umwaka dukunze kujya mu minsi mikuru, tukaba twajya mu busabane cyane kuruta kwirinda ndetse n’abafite gahunda yo guhungabanya umutekano bakaba aribwo bakaza umurego, kuko baba bazi ko turi mu busabane cyangwa turi mu gitaramo cya Noheri. Ni ngombwa rero ko tubitekereza, iminsi mikuru tukayijyamo ariko umutekano ntituwibagirwe, kuko ari ingenzi.”
Mubyo Meya Mutabazi asaba buri wese mu gihe iminsi mikuru yegereje, ni ukugira uruhare mu kwita ku mikorere y’irondo, kurushaho gutanga serivisi nziza.
Ati “Iyo serivisi atari nziza biteza ikibazo. Gutanga serivisi nziza kandi, si ukuvuga ko ari ukwemera buri kimwe. Ntabwo gutanga serivisi nziza ari ukukwemerera kugira ngo utarakara, oyaa! No kugusubiza nkuhakanira ni serivisi.”
Muri uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Bugesera kazamuye ibipimo mu mitangiye ya serivisi n’imiyoborere, aho aka Karere hari ku mwanya wa 8 n’amanota 78.67% mu turere 30 kavuye mu mwanya wa 24 mu mwaka ushize wa 2023 n’amanota 73.74%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show