English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impano yanjye yarapfukamishijwe: Uko Ruswa n’Icyenewabo byatumye Bienvenue azinukwa Ruhago 

Cyilima Bienvenue Fabrice ni umusore wavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko akurira mu Rwanda, mu karere ka Muhanga. Aho ni ho inzozi ze zo kuba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru zatangiriye gushinga imizi.

Bienvenue yari afite impano, ariko ibibazo by’inzandiko zidahwitse, ruswa, no kutita ku bana byamubujije kugera aho yifuzaga

Yakuze aturanye na Stade Régional ya Muhanga, ibintu byamuhaye amahirwe adasanzwe yo kwibonera ndetse no gusobanukirwa na buri kimwe cyose kibera mu kibuga. Ibyo byamuteye ishyaka ridasanzwe, ku buryo umukino w’amaguru wamwinjiyemo nk’umuhamagaro.

Mu mwaka wa 2016, afite imyaka 10, yinjiye muri Academy yitwaga Rwandanziza, aho yamaze imyaka ibiri yitoza. Yaje kuyivamo mu 2018, ajya mu yindi Academy, aho yakomeje kwerekana impano idasanzwe. Muri urwo rugendo, yaje no kwitabira amajonjora yo kwinjira mu ikipe y’abana ya Intare FC, aho yaje no kugaragariza ubuhanga bwinshi.

Ntago yagaragazaga ubuhanga budasanzwe butarimo gusa gukina, ahubwo no gusoma umukino, gushyira hamwe no kuyobora bagenzi be byari bimuri mu maraso. Ibi byose byamuteye icyizere cyo gutera intambwe ikomeye.

Muri icyo gihe kandi Cyilima avuga ko yari yatoranyijwe mu bakinnyi bagombaga gutoranywamo abajya mu Intare FC, ariko igihe cyo guhamagarwa kigeze, ntiyahamagawe, ahubwo abo bari bafatanyije mu myitozo baragiye we asigara ari nyakamwe. Nyuma yamenye ko umwanya yagombaga kujyamo wahawe undi mwana, atazi n’icyatumye ahabwa amahirwe we akayamburwa.

Icyo ni cyo cyabaye igikomere cya mbere mu rugendo rwe.

Mu mwaka wa 2019, yakomeje urugendo rw’umupira ajya muri Muhanga Football Training Center (MFTC). Icyo gihe ikipe ya AS Muhanga yashakishaga abana bo gushyira mu ikipe ya Junior, maze Cyilima ntiyahatagwa ndetse biba n’amahire aza gutsinda amajonjora mu bana 21 bahataniraga imyanya.

Yakiniye AS Muhanga Junior mu mwaka wa 2019–2020, ariko icyorezo cya Covid-19 cyahise kibaca intege, ibikorwa byose birahagarara. Nyuma ya Covid-19, ikipe ya Junior ntiyigeze isubukurwa kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Cyilima ntiyacitse intege. Mu 2021, yumvise ko ikipe ya Miroplast FC ifite amajonjora, ajyayo aratsinda. Ariko ntibyateye kabiri kuko yahise abona amahirwe yo kugeragezwa mu ikipe ya Gorilla FC, aho nayo ntiyamugendekeye neza. Kubera uburiganya butigeze busobanurwa, ntabwo yakomeje, kandi ntibyamuhaye amahirwe yo gukomeza urugendo rwe nk'umukinnyi.

Uko imyaka yicumaga, ni ko Cyilima yabonaga inzozi ze zigenda zoyoka, si uko yari adafite impano, ahubwo ni uburyo urwego rw’imicungire ya ruhago mu Rwanda rwakomeje gutenguha benshi bafite impano nk’ize, cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye nk’uko yabihamirije ijambo.net.

Cyilima yari afite impano, ariko ibibazo by’inzandiko zidahwitse, ruswa, no kutita ku bana byamubujije kugera aho yifuzaga. Ibi byamweretse ko ikibazo atari impano, ahubwo ko ari uburyo ubuyobozi butita ku gukura no kurengera impano nyinshi z’abana bakiri bato.

Aganira na Ijambo.net yagize ati “Inzozi zanjye nk’umukinnyi zarapfuye ndetse zarangiritse bikomeye, ariko ntizapfuye nk’umuntu ushaka guhindura ibiri guhinduka.”

Ni bwo yafashe icyemezo gikomeye cyo kureka umupira nk’umwuga, ahubwo agahitamo kwiga amategeko, kugira ngo azabe mu baharanira ubutabera n’imiyoborere myiza muri siporo. Ubu ni umunyeshuri w’amategeko muri kaminuza ikomeye hano mu Rwanda, kandi afite icyerekezo cyo kuzakorera mu rwego rwa siporo, aho yifuza kuzaba umunyamategeko cyangwa umuyobozi uharanira gukemura akarengane gakomeje kugaragara mu rubyiruko rwinjira mu mupira.

Yagize ati “Hari impano nyinshi zica mu icuraburindi kubera ubukene no kutagira kivugira. Nifuza kuba ijwi ryabo.”

Uru rugendo n’amateka bya Cyilima Bienvenu Fabrice ni isomo rikomeye ku bayobozi, abatoza, n’abakunzi ba siporo, kuko impano ntigomba gupfukiranwa cyangwa gusimbuzwa ubushuti n’ibindi bidafite ishingiro. Iyo ubuyobozi bufashe abana bafite impano nabi, si bo bapfa gusa ahubwo n’igihugu cyose kibura ejo hazaza hacyo.

Ubu Cyilima yahisemo kuba igisubizo aho kuba akijujutira ibyamubayeho. Aho guheranwa n’akababaro, yahisemo inzira nziza yo kuzabohora abandi.

Muri 2019 ubwo yakinaga muri Gorilla FC 
Ubwo Cyilima Bienvenu Fabrice yari yambaye umwambaro wa AS Muhanga, mu myitozo isanzwe ku cyibuga cyo Murugunga muri 2018
 Bienvenue mu mwambaro wa Gorilla FC ntiyarazi guconga Ruhago gusa, ahubwo no gusoma umukino, gushyira hamwe no kuyobora bagenzi be byari biri mu maraso ye
Ubwo yakinaga muri Rwandanziza Academy muri 2017 bagiye gukina umukino wa Champion na The Winners FC
Agikina muri Rwandanziza Academy yari umudefanseri wambaraga nimero 2 bamutazira akazina ka Nzonzi, agatazirano yakomezanyije kugera ubwo yinjiraga muri Muhanga y’abato
Ubu ni umunyeshuri w’amategeko muri kaminuza ikomeye hano mu Rwanda, kandi afite icyerekezo cyo kuzakorera mu rwego rwa siporo, aho yifuza kuzaba umunyamategeko uharanira gukemura akarengane
Ubu Bienvenue yahisemo kuba igisubizo aho kuba akijujutira ibyamubayeho. Aho guheranwa n’akababaro, yahisemo inzira nziza yo kuzabohora abandi.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Impano yanjye yarapfukamishijwe: Uko Ruswa n’Icyenewabo byatumye Bienvenue azinukwa Ruhago

Gicumbi: Inkuru y’umubyeyi warokotse Jenoside, washimishijwe n’impano yahawe na DASSO

Kanye West yacanye umuriro kuri internet: “Umugore utampa imibonano si inshuti yanjye’’

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 18:43:38 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impano-yanjye-yarapfukamishijwe-Uko-Ruswa-nIcyenewabo-byatumye-Bienvenue-azinukwa-Ruhago-.php