English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu abanyeshuri barya ibiryo bidahiye muri GS Saint Kizito Gikongoro yamenyekanye.

Abakozi batekera abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito-Gikongoro mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko batekera abanyeshuri barenga 2 000 ari batatu gusa bigatuma badategura amafunguro neza uko bikwiye.

Uwimbabazi Chantal, umwe muri aba bakozi, avuga ko kubera ubucye bwabo, bituma amafunguro atabonekera ku gihe, ndetse rimwe na rimwe akaba adahiye.

Ati “Bituma batarira ku gihe cyangwa ugasanga ntibihiye neza. bibaye byiza bakatwongerera abakozi byaba byiza, kuko natwe biratuvuna.”

Umuyobozi w’ishuri rya GS Saint Kizito Gikongoro, Uwayezu Prosper, yemeza ko umubare w’abakozi batekera abanyeshuri ari muto, akavuga ariko ko bijyana n’ubushobozi buhari.

Ati “Turabizi ko abakozi batatu badahagije, twifashisha n’abandi bakora amasuku mu kigo bakabafasha, gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzongera abakozi bakora mu gikoni.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) Gisaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’uruhererekane rw’ibiribwa bigaburirwa abana ku mashuri, kwita ku buziranenge bw’amafunguro kugira ngo bagire ubuzima bwiza.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

Impamvu Musenyeri Nshole asaba Leta ya Congo kugirana ibiganiro na M23.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 14:00:13 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-abanyeshuri-barya-ibiryo-bidahiye-muri-GS-Saint-Kizito-Gikongoro-yamenyekanye.php