Impagarara mu nama y’Abakuru b’Ibihugu i Dar es Salaam: Moussa Faki yasabwe gusohoka mu nama.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, umwuka utari mwiza wa dipolomasi wagaragaye mu nama yihutirwaga yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), igamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi nama yabereye i Dar es Salaam itangizwa n’ijambo ry’uburyo bwo kuyifungura nukuntu ibintu byose biraza gukurikirana, ryatanzwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, uyoboye EAC, hamwe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uyoboye SADC.
Ariko ibintu byaje gufata indi ntera ubwo Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yasabwe gusohoka mu cyumba cy’inama, ibintu byatunguranye.
Impamvu zidasobanutse: Uwatanze amabwiriza aracyari amayobera
"Perezida wa Komisiyo yasabwe gusohoka n’umusangiza w’amagambo, maze aragenda," nk’uko umwe mu bayobozi ba dipolomasi bari aho yabibwiye Kenyan Foreign Policy, asaba ko amazina ye atatangazwa.
Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku mpamvu y’iri sohora ryatunguranye, ndetse n’uwo ari we wese waba waratanze ayo mabwiriza ntaramenyekana, bikomeza gusiga urujijo mu mikorere y’iyo nama.
Nyuma y’iminota mike Moussa Faki avuye mu nama, abayobozi bateguye inama basanze habayeho ikosa ridasobanutse maze batanga ubutumwa busaba ko yagaruka. Gusa, Moussa Faki yari yamaze gufata icyemezo cyo kutagaruka, ibintu byafashwe nk’igisubizo gikomeye ku makimbirane atagaragara mu ruhame hagati y’inzego zitandukanye za dipolomasi y’Afurika.
Uruhare rwa AU mu bibazo bya RDC rutangiye gukemangwa?
Moussa Faki yari yatumiwe muri iyo nama nk’umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umuryango mugari uhuza EAC na SADC, kandi ufite uruhare runini mu kugarura amahoro muri RDC. AU ni umwishingizi w’amasezerano ya Luanda Process na Nairobi Process, agamije guhosha intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Abitabiriye inama bari bitezwe ko Moussa Faki agira uruhare rugaragara mu biganiro byimbitse, harimo no gufata ifoto rusange n’abakuru b’ibihugu.
Amakuru aturuka mu nzego zizewe yemeza ko ubutumire bwa Faki bwatanzwe na Perezida wa Kenya, William Ruto. Ariko, uko byaje kugenda kwatumye hibazwa niba koko hari ugushaka kudahuza hagati y’ibihugu bigize EAC na SADC, cyangwa niba ari ikibazo cy’itunganwa nabi ry’inama.
Ibibazo bya Dipolomasi bikomeje kugaragara mu Karere
Iyi myitwarire idasanzwe igaragaza imbaraga z’amakimbirane ari hagati y’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Afurika, cyane cyane hagati y’imiryango igize uturere n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mu gihe ibibazo bya RDC bisaba ubumwe n’ubufatanye bw’inzego zose, ibi byabaye bisa n’ibigaragaza icyuho mu mikoranire.
Abasesenguzi b’ibibazo bya dipolomasi bavuga ko ibi byerekana ko hari ibibazo bikomeye biri hagati y’abayobozi b’Afurika mu bijyanye no kugenzura umubare w’inzego zifata ibyemezo ku bibazo bikomeye, nk’ibya RDC.
Icyerekezo cy’ibiganiro cyaba cyarahindutse?
Nubwo hatatangajwe byinshi ku byakurikiye ibi bibazo, birashoboka ko ibyabaye byagize ingaruka ku myanzuro y’inama. Kugira ngo ikibazo cy’uburasirazuba bwa Congo gishakirwe igisubizo kirambye, ubufatanye hagati ya AU, EAC, na SADC ni ngombwa. Ariko, ibi bibazo byagaragaje ko hakiri inzitizi mu mikoranire y’inzego zitandukanye z’umugabane wa Afurika.
Turacyategereje uko ibintu bizagenda bikomeza gukura, cyane cyane niba Moussa Faki azagira icyo atangaza kuri ibi byabaye, ndetse n’icyo abayobozi ba EAC na SADC bazakora kugira ngo basubize icyizere mu mikorere y’inzego za dipolomasi y’Afurika.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show