English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingingo nyamukuru zagarutsweho mu nama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, bagiranye ibiganiro bikomeye byabereye i Doha muri Qatar. Iyi nama yabaye ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, iyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ikaba yaribanze ku gushaka ibisubizo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, hagaragajwe ko ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo ikibazo cy’umutwe wa FDLR, umutekano w’u Rwanda n’akarere, ndetse n’uruhare rw’ibiganiro bya politiki na AFC/M23 mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane.

Perezidansi y’u Rwanda yavuze iti: “Muri iyi nama abayobozi batangaje ko bashyigikiye inzira ya EAC-SADC nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwazana umuti urambye w’amakimbirane ari muri DRC.” Byagaragajwe kandi ko hakenewe umuti w’ikibazo cy’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, kugira ngo u Rwanda rubone icyizere ku mutekano warwo no ku mutekano w’akarere muri rusange.

Indi ngingo y’ingenzi yaganiriweho ni ibiganiro bya politiki hagati ya DRC na AFC/M23, nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo kugera ku mahoro arambye.

Perezida Kagame yashimye Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’umusanzu we muri ibi biganiro, anagaragaza icyizere ko mu gihe habayeho gukorana neza kw’impande zose, hashobora kugerwaho ibisubizo birambye by’amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama ibaye mu gihe hakomeje gutangwa ibitekerezo bitandukanye ku buryo bwo guhosha intambara iri hagati y’igisirikare cya DRC (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23, ndetse n’uruhare rw’ibihugu byo mu karere muri ibi bibazo.



Izindi nkuru wasoma

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Gabon yahisemo Jenerali Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi ngo ababere Perezida

Kajye mu muriro utazima!: Perezida Kagame yasubije abakomeje kunenga no guhiga u Rwanda

Mujye mu kuzimu - Perezida Kagame yahaye gasopo abafite imigambi mibi ku Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-19 09:01:12 CAT
Yasuwe: 130


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingingo-nyamukuru-zagarutsweho-mu-nama-yahuje-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi-i-Doha.php