English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inama y’Abaminisitiri ba EAC na SADC yagaragaje ubushake bwo gushaka amahoro ku kibazo cya DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inama y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yitabiriwe ku rwego ruri hejuru, ikanabera mu mwuka mwiza.

Iyi nama yabereye i Harare muri Zimbabwe, ikaba yari igamije gukomeza gukusanya ibitekerezo n’ingamba zo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, hamwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Inama yayobowe ku bufatanye bw’Abaminisitiri ba Zimbabwe na Kenya, nk’ibihugu biyoboye iyi miryango yombi (EAC na SADC). Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye ubwitabire bw’iyi nama, avuga ko ibihugu binyamuryango byagaragaje ubushake bukomeye mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.

Mu bihugu 14 byari byatumiwe, harimo bitandatu bigize SADC, bitandatu bigize EAC, ndetse na bibiri biri muri iyo miryango yombi (DRC na Tanzania). Muri rusange, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 11 n’ab’Ingabo batanu bitabiriye iyi nama, barimo abo mu bihugu nka Angola, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe, DRC, Tanzania, u Rwanda, Kenya, u Burundi, na Uganda.

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, na we yari muri iyi nama, kimwe n’abaminisitiri b’Ingabo bo mu bihugu nka Kenya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe n’u Burundi. Hari kandi n’abaminisitiri bashinzwe EAC n’ubumwe bw’akarere baturutse muri Kenya na DRC.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi nama yemeje umushinga w’igihe kiringaniye n’igihe kirekire wo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC. Uyu mushinga uzashyikirizwa inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC kugira ngo wemezwe burundu.

Yagize ati: “Umusaruro wagezweho n’Abaminisitiri muri Harare ugaragaza ko African solutions to African problems atari intero gusa, ahubwo ari intego ishobora kugerwaho mu gihe ubushake bwa politiki bushyizwe imbere, abayobozi ba Afurika bakumva neza inshingano zabo, bakima amatwi urusaku ruturuka hanze.”

Iyi nama yakurikiye izindi zabanje, zirimo izahuje abayobozi bakuru b’inzego za gisirikare yabaye ku Cyumweru, tariki 16 Werurwe 2025. Muri iyo nama, ibihugu byasuzumye uko imirwano ihagarikwa mu burasirazuba bwa DRC, kugira ngo habeho inzira ihamye y’amahoro n’umutekano mu karere.



Izindi nkuru wasoma

Ibisobanuro: Abadepite b’Afurika y’Epfo bahangayikishijwe n’itaha ry’Ingabo za SADC muri RDC

Inama y’Abaminisitiri ba EAC na SADC yagaragaje ubushake bwo gushaka amahoro ku kibazo cya DRC

Abasirikare bakuru ba RDF n’inzobere mu by’umutekano bitabiriye Inama i Harare, Ibyagarutsweho

Igihe cyo gukura ingabo za SADC muri RDC cyari cyararenze - Impuguke mu by’umutekano

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-18 09:11:59 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inama-yAbaminisitiri-ba-EAC-na-SADC-yagaragaje-ubushake-bwo-gushaka-amahoro-ku-kibazo-cya-DRC.php