English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka 200 nizo zaguzwe kugirango hagabanywe akajagari mu gutwara abagenzi.

Mu rwego rwo kugabanya akajagari n’umwanya abagenzi bamara bategereje imodoka , Minisiteri y’ibikorwa remezo yashizeho ingamba zivuguruye mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.Izi ngamaba zivuguruye zizatangira gushirwa mu bikorwa tariki ya 15 Ukuboza.

Dr Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwa Remezo yavuze ko ishirahamwe cyangwa umuntu ku giti cye ufite bisi imwe cyangwa nyinshi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigari ,izemererwa gutwara abagenzi imaze guhabwa icyemezo gitangwa na RURA.

Mu itangazo ryashizwe hanze na Minisiteri y’ibikorwa remezo rivuga ko imodoka izemererwa gutwara abantu mu mujyi wa Kigari ari ifite imyanya 29, mu gihe izitwara abagenzi 70 zizahabwa iya mbere mu guhabwa imihanda minini kugirango hanozwe serivise zitanga.

Amabwiriza akomeza avuga ko umuntu wifuza gutumiza imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigari agomba kubanza Yegera RURA kugirango harebwe niba yujuje ibisabwa byo kuba yemererwa kuyigura.

Imodoka yemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigari igomba kuba ifite uburyo bwo kwishura mu buryo bw’ikorana buhanga   kandi ubwo buryo bukaba bushobora gukorana n’ubundi buryo buri ku z’indi modoka.

Icyemezo cyo gutwara abantu cyizajya cyimara imyaka 5 ariko bikaba bishoboka ko cya kongerwa.imodoka 200 nizo zahise zigurwa na Guverinoma y’u Rwanda kugirango hanozwe neza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigari .imodoka 100 nizo zizahita zigezwa mu Rwanda bitarenze muri uku kwezi mu gihe izindi zizagezwa mu Rwanda mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

 



Izindi nkuru wasoma

FARDC izasenywa, ARC nizo zizaba Ingabo zonyine za Congo - Corneille Nangaa

Rulindo: Icyakozwe ngo hafatwe Umugabo atwaye imodoka yahinduwe mo ububiko bwa magendu

Iperereza ku mpanuka y’imodoka mu Bubiligi: Impamvu n’ingaruka ku buzima bw’Abarundi

Uburezi: U Rwanda rugiye gutangiza amasomo yo gutwara indege no kuzikanika.

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-29 11:36:17 CAT
Yasuwe: 163


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imodoka-200-nizo-zaguzwe-kugirango-hagabanywe-akajagari-mu-gutwara-abagenzi.php