Imodoka 200 nizo zaguzwe kugirango hagabanywe akajagari mu gutwara abagenzi.
Mu rwego rwo kugabanya akajagari n’umwanya abagenzi bamara bategereje imodoka , Minisiteri y’ibikorwa remezo yashizeho ingamba zivuguruye mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.Izi ngamaba zivuguruye zizatangira gushirwa mu bikorwa tariki ya 15 Ukuboza.
Dr Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwa Remezo yavuze ko ishirahamwe cyangwa umuntu ku giti cye ufite bisi imwe cyangwa nyinshi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigari ,izemererwa gutwara abagenzi imaze guhabwa icyemezo gitangwa na RURA.
Mu itangazo ryashizwe hanze na Minisiteri y’ibikorwa remezo rivuga ko imodoka izemererwa gutwara abantu mu mujyi wa Kigari ari ifite imyanya 29, mu gihe izitwara abagenzi 70 zizahabwa iya mbere mu guhabwa imihanda minini kugirango hanozwe serivise zitanga.
Amabwiriza akomeza avuga ko umuntu wifuza gutumiza imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigari agomba kubanza Yegera RURA kugirango harebwe niba yujuje ibisabwa byo kuba yemererwa kuyigura.
Imodoka yemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigari igomba kuba ifite uburyo bwo kwishura mu buryo bw’ikorana buhanga kandi ubwo buryo bukaba bushobora gukorana n’ubundi buryo buri ku z’indi modoka.
Icyemezo cyo gutwara abantu cyizajya cyimara imyaka 5 ariko bikaba bishoboka ko cya kongerwa.imodoka 200 nizo zahise zigurwa na Guverinoma y’u Rwanda kugirango hanozwe neza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigari .imodoka 100 nizo zizahita zigezwa mu Rwanda bitarenze muri uku kwezi mu gihe izindi zizagezwa mu Rwanda mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show