English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano ikaze muri Goma ihungabanyije umutekano w’umupaka w’u Rwanda.

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC muri Goma ikomeje gusiga ingaruka zikomeye ku baturage b’ibihugu bihana imbibi na Congo, cyane cyane u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, mu Murenge wa Rubavu, arasa umuturage aramwica.

Nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, ariko inzego z’umutekano ntiziragira icyo zitangaza kuri iki kibazo.

Abaturage bavuga ko ibi byose byabaye ubwo abasirikare ba Congo basumbirijwe n’ibitero bya M23, bikarangira umwe muri bo arenze imbibi z’u Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa 26 Mutarama 2025, kandi, igisasu cyavuye muri Congo cyaguye ku nzu y’umuturage mu Murenge wa Cyanzarwe, amahirwe akiza abari muri urwo rugo kuko nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Ibi byatumye abaturage batuye mu Karere ka Rubavu bagira impungenge z’umutekano wabo, bitewe n’uko ibikorwa by’intambara muri Congo bikomeje guhungabanya u Rwanda.

Kubahiriza ubusugire bw’imipaka n’umutekano w’abaturage bikwiye gushyirwa imbere n’impande zombi. Mu gihe hagitegerejwe ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, Abanyarwanda bo muri Rubavu barasaba ubufasha bwihuse kugira ngo bakomeze kwirinda ingaruka z’iyi mirwano.

Amakuru aravuga ko imirwano hagati ya M23 na FARDC igkomeje mu mujyi wa Goma.



Izindi nkuru wasoma

Goma mu maboko ya M23: Imipaka yongeye gufungurwa, Abanyarwanda bataha bishimira ubuzima.

Bidasubirwaho M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Goma.

Imirwano ikaze i Goma yatumye ubuhungiro bukomeza kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama idasanzwe ya EAC ku bibazo by’umutekano muri Congo.

Umutekano w’amazi mu Kiyaga cya Muhazi: Ingaruka z’uburobyi butemewe n’isomo ku baturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-27 07:54:45 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-ikaze-muri-Goma-ihungabanyije-umutekano-wumupaka-wu-Rwanda.php