English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rubavu yabaye igisubizo ku bafite ubumuga

Abafite ubumuga bakoresha amagare atwara imizigo mu bucuruzi bwambukiranya umupaka bo mu Karere ka Rubavu barashimira ubuyobozi bwabakoreye imihanda bigatuma nabo bakora akazi kabateza imbere kandi bikabarinda guhezwa mu bandi.

Iyo mihanda yubatswe mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n'ikigo cy'u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel) binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo mu nzego zibanze (LODA).

Abakora ubucuruzi nyambukiranyamupaka muri ako Karere bavuga ko uyu muhanda wihariye wabafashije cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko bahuraga n'inzitizi mu gusunika amagare yabo kubera uburemere bw'imizigo kandi ari imihanda mibi.

Umwe mu bakorera ubucuruzi i Gisenyi ariko akaba ari uwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yavuze ko ubu batagihura n'impanuka nka mbere.

Ati"Wasangaga tugongana n'ibindi binyabiziga,amapine yacu agatoboka niyo mpamvu dushimira abakoze iyi mihanda kandi tukabasaba ko bakomeza bakagera kure kuko abafite ubumuga baba ahantu hose.

Undi witwa Murekatete Josue nawe ati" Urujya n'uruza  rwariyongereye n'isuku irazamuka mbese urabona ko imikorere yageze ku rwego rwiza ugereranije nuko  byari mbere hatarubakwa uyu muhanda."

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogartias avuga ko uyu muhanda ari igisubizo ku bafite ubumuga bakoreshaga uyu muhanda batwara amagare yikorera imizigo iremereye.

Ati"Uyu muhanda waje ari igisubizo ku bafite ubumuga batwara amagare,kuko wasangaga harimo amabuye,ibinogo bigatuma badakora akazi kabo mu buryo bukwiye."

Akomeza avuga ko Leta y'u Rwanda ifatanije na Enabel babashije kubaka umuhanda ujyanye n'igihe w'ibirometero bisaga bitatu.

Ati" Ku bufatanye na Enabel mu Karere ka Rubavu hubatswe imihanda mu byiciro bitatu uwo ku gakiriro mu mujyi rwagati uhuza Imirenge ya Rubavu na Gisenyi n'uwerekeza kuri Petite Bariere.



Izindi nkuru wasoma

RDB yeretse abakire b'i Rubavu amahirwe ari mu gukorera hamwe.

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Rubavu: Abatazi gukoresha EBM bari kwisanga mu gihombo gikabije.

Rubavu :Gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko bigiye gukemura byinshi.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kum



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-10 06:07:41 CAT
Yasuwe: 167


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imihanda-mishya-yubatswe-mu-Karere-ka-Rubavu-yabaye-igisubizo-ku-bafite-ubumuga.php