Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano muri RDC yagejejwe iwabo.
Imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse kugwa mu mirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23, yagejejwe iwabo nyuma y’ibyumweru bitatu imaze kugwa i Goma.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’igihe kigoye, kuko ubwo abo basirikare bapfaga, imirambo yabo yajyanwe mu birindiro byari bigose n’ingabo za Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Goma, wigaruriwe na M23. Ibi byatumye Afurika y’Epfo ibura inzira yo kuyihavana, bikurura impaka ndende muri politiki y’iki gihugu.
Urugendo rw’imirambo n’igitutu ku butegetsi bwa Ramaphosa
Nyuma y’uko havuzwe ko iyo mirambo ibitswe nabi ikaba yaratangiye kwangirika, abadepite n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye Leta igisubizo cyihuse. Nyuma y’ibi, Afurika y’Epfo yafashe umwanzuro wo kuyinyuza mu Rwanda, ikambuka umupaka wa Rubavu (La Corniche), ikomeza muri Uganda anyuze Cyanika, igakomeza muri Tanzania aho yurijwe indege yerekeza muri Afurika y’Epfo.
Iyi nzira yabonwe n’abatavuga rumwe na Ramaphosa nk’igihombo gikomeye kuri Afurika y’Epfo nk’igihugu gifite igisirikare gikomeye muri Afurika, cyagaragaje intege nke mu gutabara abasirikare bacyo.
Kwihanganisha imiryango no gusigasira ishema ry’Igisirikare
Mu muhango wo kwakira iyo mirambo ku kibuga cy’indege cya gisirikare muri Afurika y’Epfo, Perezida Cyril Ramaphosa ari kumwe n’abayobozi bakuru b’igisirikare bahumurije imiryango y’aba basirikare. Umugaba Mukuru w’Ingabo yavuze ko n’ubwo iki gihugu kiri mu cyunamo, kizakomeza kwihugura no kunoza imyiteguro y’ingabo zacyo kugira ngo zidasubira mu bibazo nk’ibyo.
Yagize ati: “N’ubwo hari abadutunze agatoki bavuga ko twataye umurongo, twakoze ibyo twashoboye. Tugomba kureba uko twongerera ingengo y’imari igisirikare cyacu kugira ngo kidakomeza kuba igicibwa mu ruhando mpuzamahanga.”
Perezida Ramaphosa nawe yagaragaje ko abayobozi batemera uruhare rw’igisirikare cy’iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro bari kwirengagiza akazi gikomeye cyakoze mu bindi bice bya Afurika.
Ati: “Ingabo zacu zagize uruhare runini mu kugarura amahoro muri Afurika. Birababaje ko mu gihe turimo twunamira abasirikare bacu baguye mu butumwa bwo kurinda amahoro, hari abahisemo gukwirakwiza ibihuha bigamije gutesha agaciro igisirikare cyacu.”
Ese Afurika y’Epfo iracyateganya gukura ingabo zayo muri RDC?
Nubwo Perezida Ramaphosa yashimangiye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bikwiye gukemurwa mu nzira za dipolomasi, nta kintu yigeze avuga ku gukura ingabo z’iki gihugu muri RDC.
Ibi bije mu gihe hari amakuru avuga ko Afurika y’Epfo yaba iri kohereza abandi basirikare muri RDC mu buryo bw’ibanga. Abatavuga rumwe na Leta bakomeje gusaba ko ingabo za Afurika y’Epfo zakurwa muri uru rugamba.
Uku kohereza ingabo muri RDC gukomeje kuba ikibazo gikomeye muri politiki y’iki gihugu, cyane ko hari amatora yegereje, aho abatavuga rumwe na Ramaphosa bashobora gukoresha iki kibazo nk’intwaro yo kumugiraho igitutu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show