English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imibare  y’Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Afurika  yajemo ibihekane nyuma yo kugarikwa na Benin.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe n'iya Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, imibare yo kujya muri iki gikombe isubira rudubi.

Ni mu mukino wo ku munsi wa gatatu wo mu itsinda D wakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024, watangiye Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Stade ya Felix Houphouet Boigny muri Cote d'Ivoire.

Ikipe y’igihugu ya Benin yari yakoze ku ntwaro zabo zose ishaka gutsinda, kugirango ibonere amanota atatu.

Abakinnyi 11 ba Benin babanje mu kibuga:

Souke Dandjinou, Cedric Yannick, Imourane Hassane, Steve Mounie, Abdoul Rachid, Mohamed Tijani, Andreas Hountondji ,D'almeida Sessi Emile, Ishola Olaitani, Francisco Dodo na Jooel Dossou.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga:

Fiacre Ntwari, Fitina Ombolenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Claude Niyomugabo, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimana, Jojea Kwizera, Kevin Muhire, Gilbert Mugisha na Innocent Nshuti.

Ku munota wa 6 ikipe y'igihugu ya Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Steve Mounie akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Jooel Dossou.

Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore b'Amavubi batangiye gukora amakosa ya hato na hato ndetse binashoboka ko Benin yayabyaza umusaruro igatsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 36 Amavubi yakoze impinduka mu kibuga havamo Manzi Thierry wari ugize ikibazo cy'imvune asimburwa na Niyigena Clement.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Benin yari ibonye igitego cya kabiri habura gato ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Steve Mounie ariko birangira Ntwari Fiacre atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.

Igice cya kabiri cyatangiye Torsten Frank Spittler akora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent hajyamo Mbonyumwami Taiba.

Ku munota wa 67 Amavubi yarase igitego ku ishoti riremereye ryarekuwe na Samuel Gueulette ariko rinyura impande y'izamu.

Nyuma y'amasegonda macye cyane Benin yahise itanga ikosora itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Andreas Hountondji.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, bakomeje gukora amakosa cyane cyane ashingiye ku bwugarizi maze ku munota wa 70 Benin iterekamo igitego cya gatatu ari nacyo cyarangie uyu mukino, ikipe y’igihugu Amavubi arangiza umukino atarungurutse mu nshundura za Benin nibura ngo ashake n’igitego cy’impoza marira.

Gutsindwa kwa Amavubi byatumye imibare yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cya 2025 isa nk’aho isubiye ibubisi cyane ko itsinda D iherereyemo iri ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri gusaikaba iyanganya na Libya iri ku mwanya wa nyuma.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa 15 Ukwakira kuri Stade Amahoro n'ubundi muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, aho izaba yacakiranye na Benin n’ubundi.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Fatakumavuta yabaye sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Dr. Thierry amushyize ku karubanda

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

Ishusho igaragaza uko imibare y’indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Goma: Umubano udasanzwe urimo gushyirwaho hagati yabaturage n’abasirikare ukomeje kujya mbere.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-12 09:07:24 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imibare--yAmavubi-yo-kujya-mu-gikombe-cyAfurika--yajemo-ibihekane-nyuma-yo-kugarikwa-na-Benin.php