Ibisobanuro: Abadepite b’Afurika y’Epfo bahangayikishijwe n’itaha ry’Ingabo za SADC muri RDC
Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bafatiye icyemezo cyo gucyura ingabo zabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ishinzwe ibikorwa by’ingabo yasabye Leta gusobanura uko izo ngabo zizacyurwa n’ingaruka bishobora kugira.
Abagize iyi komisiyo, barimo Perezida wayo Malusi Gigaba na mugenzi we Phiroane Phala, bagaragaje impungenge ku cyemezo cyafashwe tariki ya 13 Werurwe 2025, bavuga ko uburyo ingabo za Afurika y’Epfo zizataha budasobanutse. Bavuze ko bashaka kumenya uko izo ngabo zizacyurwa nta kibazo, cyane cyane ku bijyanye n’ibikoresho byazo bikomeye bishobora kuzasigara muri RDC.
Bimwe mu byo aba badepite bashyizeho igitutu Leta ngo ibisobanure, harimo ingaruka ibi bizagira ku bandi basirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), ndetse n’icyemezo cya SADC cyo kugabanya ingufu zayo mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro igikomeje imirwano.
Hari impungenge z’uko ibikoresho by’ingabo za Afurika y’Epfo bishobora kugwa mu maboko y’umutwe wa M23, nyuma y’uko uyu mutwe uherutse gutsinda ingabo za Leta ya Congo mu duce twa Sake na Goma, mu mpera za Mutarama 2025.
Nubwo ibi bibazo bikomeje kwibazwa, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatanze ibisobanuro avuga ko ingabo za SADC zidahita zitaha, ahubwo icyemezo cyo kuzicyura kizashyirwa mu bikorwa mu byiciro.
Yagize ati: “Icyemezo cyo gucyura ingabo gishyirwa mu bikorwa mu byiciro. Ntabwo zigiye gucyurwa uyu munsi, kandi gikwiye gufatwa nk’ingamba zo kubaka icyizere kugira ngo amahoro n’ituze biboneke mu burasirazuba bwa RDC.”
Perezida Ramaphosa yashimangiye ko iki cyemezo kidakwiye gufatwa nko gutsindwa kw’ingabo za SADC, ahubwo ko ari igikorwa kigamije gukemura ibibazo binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Nubwo abakuru b’ibihugu bya SADC batashyizeho ingengabihe ihamye y’igihe izi ngabo zizacyurirwa, abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo batangaje ko bagiye kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, kugira ngo basobanurirwe byimbitse uko urugendo rwo gucyura izi ngabo ruzakorwa.
Iki cyemezo gikomeje gukurura impaka mu nzego zitandukanye, mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23, ndetse hakibazwa uko izi ngabo zicyurwa bitagize ingaruka mbi ku mutekano w’aka gace.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show