English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abimukira baturutse muri Amerika bagiye gutura mu Rwanda-Dore uko bizagenda

U Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashingiwe ku masezerano yasinywe muri Kamena 2025. Abo bazakirwa ni abarangije ibihano byabo, batari gukurikiranwa n’ubutabera, kandi batakoze ibyaha byo guhohotera abana nkuko amasezerano hagati y’ibihugu byombi abivuga.

Aba bimukira bazahabwa amahugurwa, serivisi z’ubuzima, n’aho kuba, kugira ngo batangire ubuzima bushya. Nta n’umwe uzaguma mu Rwanda ku gahato, kuko bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu nibabyifuza.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izajya ibanza kwemeza buri mwimukira mbere yo kumwakira, kandi ko ifite ubushobozi bwo kubakira neza. Amerika izatanga inkunga yo gufasha muri iyi gahunda, ariko ntiharamenyekana ingano yayo.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu bikorwa byo kwakira impunzi , bityo rukaba rushyigikiye iki gikorwa nk’igihamya cy’indangagaciro zarwo zo gufasha no kwakira abandi bantu bafite ibibazo by’ubuhunzi.

Iyi gahunda igaragaza ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo mpuzamahanga by’ubuhunzi, ndetse no gutanga umusanzu mu kubaka amahoro n’iterambere rirambye ku rwego rw’Isi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-05 10:39:08 CAT
Yasuwe: 208


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abimukira-baturutse-muri-Amerika-bagiye-gutura-mu-RwandaDore-uko-bizagenda.php