English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi  bane barakomereka.

Mu murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite Purake RAF 698 Z, yinjiye mu bitaro bya Gisenyi  bane barakomereka. Kugeza ubu bakaba bari kwitabwaho muri ibi bitaro mu gihe amakuru avuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Howo ifite Purake RAF 698 Z, yagonze ibitaro bya Gisenyi  biherereye murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2025, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure ati “Impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yakomereyekeyemo abanyamaguru babiri, na Shoferi n’undi muntu yari atwaye,”

Kugeza ubu abakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi, nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine yabihamirije BWIZA.

Ati “Bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.”

Uwineza Francine yabye abatwara imodoka kwitwararika bakaringaniza umuvuduko, n’abanyamaguru bakarushaho kunyura ahabugenewe.

Imodoka z’amakamyo ni zakagombye kuba zikinyura hafi n’ibi bitaro cyane ko zashyiriweho umuhanda wihariye uzwi nka Deviation unyura ku murenge wa Rugerero, ugakomeza ahazwi nko mu Byahi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine yabajijwe iki kibazo mu ku gisubiza avuga ko bikiri gushakirwa umurongo.

Kuri ibi bitaro hakunze kubera impanuka y’imodoka kandi inyinshi zikunze guhitana ubuzimama bwa benshi, muri 2022 ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye imyembe yambuye ubuzima abantu batatu bose ibatsinze kuri ibi bitaro.

Muri  Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye inyanya nayo yagonze ibi bitaro.

Ni mugihe muri 2020 Gashyantare,  ikamyo yari ihetse kontineri y’amafi yinjiye mu Mujyi wa Gisenyi igeze hafi y’ibitaro bya Gisenyi, icika feri igonga umumotari n’umwana wihitiraga, isenya uruzitiro rw’ibitaro. Iyi mpanuka yahitanye abantu bane, barimo uwari utwaye moto n’umwana wihitiraga n’abandi babiri yagwiriye babonetse nyuma y’uko hitabajwe imashini kugira ngo ikureho iyo kamyo.

Mu Ukwakira 2019 na bwo impanuka y’ikamyo yabereye kuri ibi bitaro ihitana umuntu umwe wari kuri moto.

Abaturage basaba ko imodoka nini zihetse imizigo, zajya zikoresha umuhanda wa Byahi mu kwirinda impanuka ku bitaro bya Gisenyi.

Uyu muhanda wa Byahi wamaze kuzura, icyakora amabwiriza y’uko imodoka nini ari wo zakoresha ntarajyaho.

Yanditswe na Nsengimana Donatien i Rubavu.



Izindi nkuru wasoma

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi bane barakomereka.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.

Nyagatare na Kayonza: Bane bashyikirijwe Polisi nyuma yo gufatanywa litiro 1 250 za kanyanga.

Abana bane barohamye mu mazi bose barapfa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-07 13:33:46 CAT
Yasuwe: 148


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikamyo-yo-mu-bwoko-bwa-Howo-yagonze-ibitaro-bya-Gisenyi--bane-barakomereka.php