English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Twaravuze Turaruha!’ Abatuye Nkotsi banenze urusaku rw’imashini rutuma bataryama kandi ntibige

Mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Mu Karere ka Musanze, haravugwa impagarara zituruka ku rusaku rukabije rw’imashini zitunganya amabuye y’amakoro, rumaze igihe rumunga ituze n’iterambere ry’abaturage. Abahatuye, abarimu n’abanyeshuri, abacuruzi n’abafite amahoteli, bose bahuriza ku kuvuga ko barambiwe kwizezwa ibisubizo birangirira mu magambo.

Bavuga ko kuva umwaka ushize kugeza n’ubu bagaragaza ikibazo cy’urusaku n’ivumbi, ariko ntihagire igikorwa gifatika gikemura ikibazo. Ibi ngo byabangamiye cyane uburenganzira bwabo bwo kuruhuka, kwiga no gutanga serivisi zisaba ituze.

Umwe mu baturage yagize ati: "Twabigejeje ku nzego zose, harimo n’Intara, ariko amamashini aracyasakuza, tukananirwa gusinzira. Twaravuze turaruha!"

Umunyeshuri wa RP-Musanze College yavuze ko urusaku rubabangamira mu masomo ku manywa, ndetse nijoro ntibaryama neza kubera ko imashini zitajya zihagarara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemera ko hari inganda zakunze kunengwa, zimwe zikaba zarigeze guhagarikwa. Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, yavuze ko bagiye gusubira kuri izo nganda kugenzura niba ibisabwa byarubahirijwe.

Yagize ati: “Hari imashini zikorera hejuru y’umusozi, twazihagaritse. Abatarubahirije ibisabwa bagomba gufatirwa ingamba.”

Bamwe mu banyenganda bemera ko batarubahiriza ibisabwa nk’inkuta zikumira urusaku, ariko bakavuga ko bazabikora vuba. Nubwo hari abagerageje gushyira mu bikorwa ibisabwa, harimo n’abadohotse ku mutekano w’abakozi, aho bamwe baboneka badafite imyambaro ibarinda.

Abaturage basaba ubuyobozi kutongera gutinda no kwita ku buzima n’umutekano wabo, kuko "amahoro y’umuturage atagurwa n’inyungu z’abantu bacye."



Izindi nkuru wasoma

‘Twaravuze Turaruha!’ Abatuye Nkotsi banenze urusaku rw’imashini rutuma bataryama kandi ntibig

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Rutsiro: Kudasezera kw’abana babo kubabuza kwivuza kandi baratanze Mutuelle de Santé

OMS: Indwara zo mu kanwa zikomeje kwiyongera, hafi ½ cy’abatuye isi cyarazanduye

Ubutindi n’ubukene bukabije: Zimwe mu mpamvu zituma abatuye Shyira batabitsa muri banki.



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-28 09:18:26 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Twaravuze-Turaruha-Abatuye-Nkotsi-banenze-urusaku-rwimashini-rutuma-bataryama-kandi-ntibige.php