‘Twaravuze Turaruha!’ Abatuye Nkotsi banenze urusaku rw’imashini rutuma bataryama kandi ntibige
Mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Mu Karere ka Musanze, haravugwa impagarara zituruka ku rusaku rukabije rw’imashini zitunganya amabuye y’amakoro, rumaze igihe rumunga ituze n’iterambere ry’abaturage. Abahatuye, abarimu n’abanyeshuri, abacuruzi n’abafite amahoteli, bose bahuriza ku kuvuga ko barambiwe kwizezwa ibisubizo birangirira mu magambo.
Bavuga ko kuva umwaka ushize kugeza n’ubu bagaragaza ikibazo cy’urusaku n’ivumbi, ariko ntihagire igikorwa gifatika gikemura ikibazo. Ibi ngo byabangamiye cyane uburenganzira bwabo bwo kuruhuka, kwiga no gutanga serivisi zisaba ituze.
Umwe mu baturage yagize ati: "Twabigejeje ku nzego zose, harimo n’Intara, ariko amamashini aracyasakuza, tukananirwa gusinzira. Twaravuze turaruha!"
Umunyeshuri wa RP-Musanze College yavuze ko urusaku rubabangamira mu masomo ku manywa, ndetse nijoro ntibaryama neza kubera ko imashini zitajya zihagarara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemera ko hari inganda zakunze kunengwa, zimwe zikaba zarigeze guhagarikwa. Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, yavuze ko bagiye gusubira kuri izo nganda kugenzura niba ibisabwa byarubahirijwe.
Yagize ati: “Hari imashini zikorera hejuru y’umusozi, twazihagaritse. Abatarubahirije ibisabwa bagomba gufatirwa ingamba.”
Bamwe mu banyenganda bemera ko batarubahiriza ibisabwa nk’inkuta zikumira urusaku, ariko bakavuga ko bazabikora vuba. Nubwo hari abagerageje gushyira mu bikorwa ibisabwa, harimo n’abadohotse ku mutekano w’abakozi, aho bamwe baboneka badafite imyambaro ibarinda.
Abaturage basaba ubuyobozi kutongera gutinda no kwita ku buzima n’umutekano wabo, kuko "amahoro y’umuturage atagurwa n’inyungu z’abantu bacye."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show