English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Muri bane bagwiriwe n’igisimu bacukura amabuye umwe yahasize ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Werurwe 2025, mu Karere ka Rutsiro, haravugwa impanuka yatewe n’igisimu cyagwiriye abantu bane bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, umwe ahasiga ubuzima, undi akomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Muyira, Akagari ka Muyira mu Murenge wa Manihira, mu isambu y’uwitwa Ntibakunze Abizeyimana w’imyaka 52, uherutse kujyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito cya Murunda, nyuma yo kugirwaho amakenga n’ubucukuzi bukorerwa ku butaka bwe butemewe n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe na Nzaramba Kayigamba Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Manihira, abantu bane nibo bari barimo bacukura ubwo igisimu cyabagwiriye. Muri bo, Nsanzimpfura François w’imyaka 42 yahise yitaba Imana, mu gihe Nshimiyimana Patrice w’imyaka 25 yakomeretse ku kaboko, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Rutsiro. Abandi babiri barokotse ntibamenyekanye imyirondoro.

Yagize ati: “Bari bacukura ahantu hatemewe kandi hatari mu mbago zemewe n’amategeko. Twongera kwibutsa abaturage ko ubucukuzi bugomba gukorwa n’ababifitiye uburenganzira. Turabasaba kujya gushaka akazi muri kampani zifite ibyangombwa aho kwishora mu bucukuzi bw’akajagari buteza impanuka.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Akarere ka Rutsiro kazwiho kuba gafite amabuye y’agaciro menshi, by’umwihariko mu mirenge nka Manihira, aho benshi mu baturage bagaragaza ko ubucukuzi ari bwo soko y’imibereho yabo ya buri munsi. Ibi bituma bamwe birengagiza amategeko, bagashora ubuzima bwabo mu bucukuzi butemewe.

Iyi mpanuka yongeye gusiga isomo rikomeye ku bijyanye n’umutekano mu bucukuzi, ndetse inahishura icyuho mu gukurikirana ahakorerwa ibikorwa bitemewe mu nzego z’ibanze.



Izindi nkuru wasoma

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

RIB yatangaje byinshi kuri Bishop Gafaranga watawe muri yombi

Rukotana asubije abamuvuze nabi binyuze muri Alubumu ye nshya ‘Imararungu’ yamuzuye

Papa mushya agiye gutorwa: Ese ni nde uzambara umwambaro wera muri Chapelle ya Sistine?

Uko Irerero ry'i Rubavu ryahindutse inkingi y’iterambere ku bagore bacururiza muri DRC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-05 17:24:12 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Muri-bane-bagwiriwe-nigisimu-bacukura-amabuye-umwe-yahasize-ubuzima.php