English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuramyi Travis Montorius Greene wari utegererejwe kuririmbira mu rw’imisozi igihumbi ku nshuro ye ya mbere,yasubitse igitaramo yari afite kuwa 8 Ukuboza 2022, avuga ko  imitegurire yacyo itakozwe kinyamwuga.

 

Uyu muhanzi mu Rwanda yari yatumiwe n’ikigo cya RG Consult Inc, aho byari byitezwe ko azafatanya n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana b’imbere mu gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Travis Montorius Greene uri kubarizwa muri Nigeria, yavuze ko ababajwe bikomeye n’uko atakibashije gutaramira mu Rwanda no muri Uganda kubera amakosa y’uwamutumiye muri ibi bitaramo utabashije kumwishyurira amatike y’indege.

Yagize ati “Mfite umutima umenetse wo kubamenyesha inkuru y’uko ntagitaramiye mu Rwanda no muri Uganda kuko nta tike y’indege nigeze ngurirwa n’uwantumiye. Turi muri Afurika, twifuzaga gufatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru, hashize igihe abamfasha bari kuganira n’uwantumiye utari umunyamwuga! Ndi kubasengera ngo abaguze amatike byibuza ayabasubize.”

Icyakora  uyu muhanzi yatangaje ko gahunda z’ibitaramo azikomereza mu bihugu bya Kenya na Zimbabwe.

Ku ruhande rwa RG Consult Inc, yateguraga iki gitaramo, mu itangazo basohoye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022, bemeje isubikwa ry’iki gitaramo nubwo bo bateruye bavuge impamvu,basaba abari baraguze amatike kubagana ngo basubizwe amafaranga.

Yagize iti “RG-Consult inc, ifatanyije na ELOAH RISE MINISTRIES yo muri Uganda,itangaje ko igitaramo cya Kigali Praise Fest  cyari giteganyijwe kuwa 8 Ukuboza 2022, cyatumiwemo umuramyi w’umunyamerika cyasubitswe.”

Aba batangaje ko bakiri mu biganiro n’uyu muramyi, ku buryo umwaka utaha hazatangazwa andi matariki  y’iki gitaramo.

Aba basabye imbabazi abakunzi b’uyu muhanzi ndetse abari baguze amatariki bizezwa kusubiza.

Travis Montorius Greene, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1984, yari ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Kigali Praise Fest 2022.

Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari kubera muri Camp Kigali, aho kwinjira byari byashyizwe ku bihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP, ibihumbi 40 Frw mu myanya ya VVIP ndetse n’ameza y’abantu 10 yaguraga ibihumbi 350 Frw ku bari batangiye kugura amatike mbere.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Rukara rwa Bishingwe Intwari yanze kwegamira ubukoroni bw’Abadage ni muntu ki?

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.

Prefet n’umwarimu baregwaga gutera inda umunyeshuri bakanayimukuriramo bafunguwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-06 08:34:35 CAT
Yasuwe: 245


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igitaramo-cya-Travis-Greene-wari-utegerejwe-iKigali-cyajemo-kidobya-.php