English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Manchester United irimo kuvugwa cyane mu bikorwa byinshi ku isoko ry'igura n'igurisha ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi, aho ubu bamaze gusinyisha Matheus Cunha, mu gihe Jadon Sancho ari mu bakinnyi biteganyijwe ko bazagenda.

Manchester United irimo guhindura byinshi cyane iyobowe na Ruben Amorim muri iyi mpeshyi, nyuma y’umwaka mubi kurusha iyindi mu mateka yabo ya Premier League bagize mu mwaka w'imikino wa 2024-2025.

Uyu mwaka w'imikino ushize warangiye bari ku mwanya wa 15 mu makipe 20 akina Shampiyona y'ikiciro cyambere mu bwongereza, banabura amahirwe yo gukina Champions League nyuma yo gutsindwa na Tottenham ku mukino wa nyuma wa Europa League.

Jonny Evans, Christian Eriksen, na Victor Lindelof bamaze gutandukana kubuntu n'iyi kipe ikinira kuri Old Trafford, mu gihe bikekwa ko Jadon Sancho, Marcus Rashford, Alejandro Garnacho, Antony, na Tyrell Malacia bazagurishwa.

United imaze gutanga miliyoni £62.5 igura Matheus Cunha wakiniraga Wolves, ndetse bari no mu biganiro byo kugura umukinnyi wa Brentford Bryan Mbeumo, aho bongereye amafaranga y’igitangaza arenga £60m.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-26 16:32:06 CAT
Yasuwe: 277


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Transfer-ya-Marcus-Rashford-muri-Barcelona-yajemo-kidobya.php