Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko cyiteguye guhangana na Congo mu gihe cyose yaba ishoje intambara
Nyuma y'amagambo yakomeje kuvugwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi,Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ingabo z'u Rwanda ziteguye mu gihe icyaricyo cyose DRC yatera u Rwanda.
Felix Tshisekedi yumvikanye avuga amagambo yo kwerekana ko ashobora gushoza intambara mu Rwanda igihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yagiye akorera ahantu hatandukanye
Hari aho yavuze ati"ni muramuka mungiriye icyizera, maze u Rwanda rugakomeza ibikorwa byo guteza umutekano mucye mu burasirazuba bw'igihugu nzahuriza hamwe imitwe yose mu ntekonshingamamegeko maze nyisabe gushoza intambara mu Rwanda kandi nyuma y'igihe gito tuzaba twageze mu murwa mukuru Kigali".
Si ibyo gusa kuko yumvikanye agereranya Perezida Paul Kagame nka Adolpf Hitler,avuga ko nawe azagira amaherezo nk'aya Adolf Hitler.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko Igihe cyose bagerageza gutera u Rwanda baba biteguye guhangana nabo
Ati"Turiteguye rwose kandi twe duhora twiteguye,nta gishya mu kwitegura kwacu igihe icyo gikorwa cyaba cyibaye".
Brig Gen Ronald Rwivanga yahumurije Abanyarwanda ababwirako ntacyo kwikanga gihari ko ibintu byose ari mutekano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show