English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igisebo gikomeye kuri Perezida Félix Tshisekedi: M23 iri kugenzura umujyi wa Bukavu.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wamaze kwinjira mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata ibice bikikije uyu mujyi.

Amakuru atangazwa n’abaturage ndetse n’ibinyamakuru bikorera muri aka gace yemeza ko abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi nta mirwano ikomeye ibayeho, nyuma y’uko ingabo za Leta (FARDC) zahunze.

M23 yafashe Bukavu nyuma yo gufata Kavumu

Umutwe wa M23 wageze muri Bukavu ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye mu birometero 30 mu majyaruguru y’uyu mujyi. Ibi byatumye Bukavu isigarana intege nkeya mu bijyanye n’umutekano, kuko ingabo za Leta zari zimaze kwirundurira mu majyepfo zerekeza i Uvira.

Umunyamakuru wa Radio Maendeleo i Bukavu yabwiye itangazamakuru ko abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi buhoro buhoro, baturutse mu duce twa Kabare na Bagira, nyuma yo kurenga Kavumu.

Yagize ati: “Mu masaha ya nimugoroba bari bageze kuri Place de l’Indépendance hagati mu mujyi, kandi komine Kadutu na yo bayirimo.”

Nubwo abaturage bari bafite impungenge z’imirwano ikomeye, byarangiye M23 yinjiriye mu mujyi nta mirwano ikaze ibayeho, uretse amasasu macye yumvikanye mu duce tumwe na tumwe.

Gufatwa kwa Bukavu kwateje impungenge nyinshi, cyane cyane ku bayobozi ba leta, abakozi b’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abaturage bahise batangira guhunga. Sosiyete sivile ya Kivu y’Amajyepfo yari yaburiye ko niba habayeho imirwano muri Bukavu, hashoboraga kwaduka ubwicanyi bukomeye, ariko ntibyabayeho.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23, aho yavuze ko igikorwa cyo gufata Bukavu cyagenze neza.

Ati: “Nakwemeza ko twinjiye muri Bukavu uyu mugoroba, kandi ejo tuzakomeza ku gikorwa cyo gusukura umujyi.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yari mu Budage mu nama yiga ku mutekano. Yagize ati: “Amahanga akwiye gufatira ibihano u Rwanda kubera kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Ibirego byo gushyigikira M23 u Rwanda rwakomeje kubihakana, aho Perezida Paul Kagame yavuze mu nama y’abakuru b’ibihugu muri Addis Ababa ko “Adakangwa n’abakomeje gukoresha ibihano nk’ibikangisho.”

Loni isaba ibiganiro, mu gihe abaturage bakomeje guhunga

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yasabye ko ibiganiro bihita bitangira hagati y’impande zose zirebwa n’iki kibazo mu burasirazuba bwa Congo. Mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi, imibare yerekana ko abantu basaga 350,000 bamaze kuva mu byabo, bikaba byateje ikibazo gikomeye cy’ibiribwa n’ubuvuzi.

Ku rundi ruhande, ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa, Amerika, n’u Budage bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara, ariko kugeza ubu nta cyizere kirahari ku ihagarikwa ry’imirwano.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

Ukraine ikeneye amasasu, si amatora - Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ruslan Stefanchuk.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-15 11:52:28 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igisebo-gikomeye-kuri-Perezida-Flix-Tshisekedi-M23-iri-kugenzura-umujyi-wa-Bukavu.php