English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igihe cyo guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za ‘automatique’ cyatangajwe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za ‘automatique’ bizatangira mu gihe kitarenze amezi abiri, gusa ashimangira ko nta mpinduka nyinshi ziteganyijwe mu bizamini.

Ibi bije nyuma y’uko hasohotse iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya Perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Iri teka rishya ryemerera abantu gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bakoresheje imodoka za ‘automatique’ ndetse bagahabwa n’impushya zihariye zazo.

ACP Rutikanga yabwiye RBA ko Polisi y’Igihugu igeze kure itegura urwo ruhushya rw’umwihariko ku buryo mu gihe cya vuba izaba yatangiye kurutanga ku barukoreye bifashishije imodoka za ‘automatique’.

Ati “[Iyo permis] ifite uko izakorwa bitandukanye n’ubundi buryo bwari buhari. Ibyo biri gukorwa kugira ngo ababishinzwe nibamara kubyemeza babijyane mu kigo kibishinzwe kugira ngo natwe umuntu nakora ikizamini agatsinda noneho permis iboneke. Iyo iteka rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta rihita ritangira gukurikizwa kandi bizatwara igihe kitarenze ukwezi kumwe cyangwa abiri”.

Yavuze ko nubwo urwo ruhushya ruzaba rwihariye ariko mu kubahiriza amategeko y’umuhanda nta byinshi bizahinduka.

Yagize ati “Niba ugomba kwambara umukandara, nk’uko wawambaraga mu modoka ya ‘manuel’ uzakomeza kuwambara. Niba ugomba kwerekana ikinyoteri kugira ngo ugaragagaze aho ugana, nk’uko utwara imodoka ya ‘manuel’ abigaragaza n’uwa ‘automatique’ ni uko. Hari ibintu byinshi bizaguma ari bya bindi n’amategeko ni ya yandi. Ni ibintu bike cyane bivamo”.

ACP Rutikanga yasabye abafite amashuri yigisha ibyo gutwara ibinyabiziga ko muri icyo gihe gisigaye yaba yegeranya imodoka za ‘automatique’ kugira ngo abashe kuzigishirizaho.

Yongeyeho kandi ko bavuguruye uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka guhabwa code n’igihe cyo kuzakoreraho ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga kugira ngo birusheho kwihuta.

Icyemezo cyo kwemera impushya za burundu ku modoka za ‘automatique’ cyakiriwe neza n’abari bazi kuzitwara zonyine bavugaga ko bagorwa no kuba batagira impushya kandi bazi gutwara imodoka.

Abafite amashuri yigisha ibyo gutwara ibyabiziga na bo bavuga ko bigiye kubihutishiriza akazi kuko hari benshi babaganaga bashaka kwigira gutwara ku modoka za ‘automatique’ ariko bagacibwa intege no kuba zari zitaratangira guhabwa impushya za burundu.

Iri teka rishya, ritegenya ko umuntu uzatsindira uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka ya ‘automatique’ azaba ari yo yemerewe gutwara yonyine, mu gihe uzaruhabwa ku modoka ya ‘manuel’ we azaba yemerewe kuzitwara zombi ariko hashingiwe ku zo mu rwego afitiye uruhushya.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

Amajyaruguru:Insengero 55 zigiye gusenywa burundu



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-28 10:50:30 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igihe-cyo-guhabwa-uruhushya-rwa-burundu-rwo-gutwara-imodoka-za-automatique-cyatangajwe.php