Amajyaruguru:Insengero 55 zigiye gusenywa burundu
Nyuma y'iminsi minsi mike hirya no hino mu gihugu hari igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, mu Ntara y'Amajyaruguru haravugwa insengero 55 zigiye gusenywa nkuko byagaragaye ku rutonde rukomeje kugaragara hirya no hino kumbuga nkoranyambaga.
Nkuko bigaragara kuri urwo rutonde Akarere ka Rulindo niko kihariye umubare munini w'insengero kuko gafite izigera kuri 39,Akarere ka Musanze gafite insengero eshanu , Akarere ka Burera insengero umunani n'insengero eshatu mu Karere ka Gicumbi.
Akarere ka Gakenke ni ko katagaragaye kuri urwo rutonde, aho bivugwa ko ari akarere kashyize imbaraga mu kuvugurura insengero.
Nk’uko bigaragara kuri urwo rutonde mu mashusho, biragaragarira amaso ko zimwe muri zo zitujuje ubuziranenge aho zimwe zubatse nk’igisharagati cyangwa igihangari, aho zishobora gushyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga.
N’ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butaremeza urwo rutonde ku mugaragaro, mu makuru abayobozi b’izi nsengero zigiye gufungwa bahaye Kigali Today, bavuze ko abayobozi b’Imirenge izo nsengero zubatsemo bamaze kubateguza ko insengero zabo zigiye gusenywa.
Mu mpamvu zitangwa, harimo kuba inyubako z’urusengero zishaje, kuba rwubatse mu manegeka, kuba rudafite ubwiherero bwujuje ibyangomwa, kuba rutagira imihanda, kuba inyubako yubakishije inkarakara na fondasiyo idakomeye, kuba rwubatse mu baturage hagati n’ibindi.
Insengero zigiye gusenywa ziri mu zari zarafunzwe zitujuje ibisabwa, bamwe mu bayobozi b'izo nsengero bavuga ko icyo cyemezo cyibakomereye kuko badafite ubushobozi bwo kuvugurura cyangwa ngo babe bagura ibindi bibanza.
Umwe yagize ati: «Ni byo, ayo makuru nayahawe na Gitifu w’Umurenge, n’urwo rutonde narubonye ntegereje kumenya neza ikirakurikiraho, ubwo bazaduhamagara badukoreshe inama, gusa turi mu bibazo bikomeye, bakimara kudufungira twari turi kwisakasaka ngo twuzuze ibyo twasabwe none haje ikindi cyemezo cyo gusenya, ntitworohewe».
N’ubwo abayobozi b’izo nsengero bemeza ko bamaze gutangarizwa ayo makuru, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ntiburayashyira ahagaragara, bukemeza ko buzayatangaza igihe kigeze, nk’uko Umuyobozi w’iyo Ntara Maurice Mugabowagahunde yabitangaje muri aya magambo.
Yagize ati «Ni biba tuzabibamenyesha». Insengero zigiye gusenywa ziganjemo iza ADEPR na EAR.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show