English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC kiratangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kizishyura abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba miliyoni zirenga 200 Frw, nk’ingurane z’ibyabo byangirijwe n’ibikorwa bya WASAC byo kugeza amazi meza ku baturage.

Ni mu gihe hakunze kumvikana amajwi y’abaturage binubira ko hari ingurane z’ibyabo batahawe birimo n’ibimaze imyaka myinshi.

I Rubengera ahari kunyuzwa imiyoboro y’amazi azaba aturuka mu ruganda rushya ruri kuhubakwa, abaturage bahaturiye bavuga ko imwe mu mitungo yabo yangirijwe batari bayishyurwa. Ni na ko bimeze n’ahandi hirya no hino muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ahari abaturage bavuga ko batari bishyurwa imitungo yabo yangirijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amazi, ndetse harimo n’abamaze imyaka ibarirwa mu icumi bagitegereje izo ngurane.

Umuyobozi wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hari miliyoni zirenga 200 Frw WASAC yiteguye kwishyura abaturage, mu gihe hagitegerejwe kongera gusubiramo amadosiye yose kugira ngo harebwe ko nta basigaye inyuma.

Ku rundi ruhande, Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko yo yabaruye hirya no hino mu turere tuyigize miliyoni zisaga 407 Frw abaturage bishyuza WASAC, nyamara WASAC yo ikagaragaza ko izi miliyoni zirenga 200, bityo ngo hazabaho kwicarana n’ubuyobozi mu turere, bongere barebere hamwe aho icyo kinyuranyo kiva, mu bikekwa hakaba harimo ko hari abaturage bamwe baba barishyuwe ariko bakagaruka nyuma kongera kwishyuza, ababa batarabariwe mbere, n’ibindi.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Miliyoni zisaga 300 ziri gusaranganywa abasabye EMB bagiye guhaha

Abahanzi barimo Juno Kizigenza bagiye gutaramira i Karongi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-23 14:38:49 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/IburengerazubaAbafite-ibyabo-byangijwe-nibikowa-bya-WASAC-bagiye-guhabwa-ingurane.php