English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’Itangazamakuru kiracyahari – Raporo

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyamakuru n’Abanditsi (WAN-IFRA) ryakoze ubushakashatsi ku buringanire mu buyobozi bw’itangazamakuru ku rwego rw’isi, risanga abari ku myanya yo hejuru nk’Umuyobozi Mukuru (CEO) cyangwa Umunyamakuru Mukuru (Publisher) ku isi hose ari abagore ku kigero kiri munsi ya 20%, mu gihe abari ku myanya y’Umunyamakuru Mukuru (Editor-in-Chief) cyangwa Umuyobozi Ushinzwe Ibyandikirwa (Editorial Director) ari 30%.

Iyo raporo, ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 19 ku isi, yasohotse ku ya 7 Werurwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongerera Ingufu Ibyemezo” (Accelerate Action). Muri rusange, abagore bafite imyanya y’ubuyobozi mu rwego rw’itangazamakuru n’ubucuruzi bageze kuri 24%, ugereranyije na 21% mu 2022.

Umubare w’abagore mu buyobozi uragenda wiyongera ariko uracyari hasi

Abagore bafite imyanya y’ubuyobozi mu rwego rw’ubucuruzi nk’Abayobozi Bakuru, Abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi, cyangwa Abayobozi b’Ibigo bageze kuri 18%, bavuye kuri 13% mu 2022. Mu buyobozi bw’itangazamakuru, abagore bagize 30%, umubare wabo wiyongera uva kuri 52 ugera kuri 60.

Iyo raporo igaragaza ko abagabo bakomeje kwiharira imyanya y’ubuyobozi kuko bafite imyanya 312 mu buyobozi bw’ubucuruzi no mu buyobozi bw’itangazamakuru, mu gihe abagore bafite imyanya 98.

Mu rwego rw’uturere, Afurika yagaragaje intambwe ishimishije mu kongera abagore mu buyobozi bw’ubucuruzi, kuko bageze kuri 20% bavuye kuri 12% mu 2022.

Mu Rwanda, abagore bafite 8% by’imyanya y’ubuyobozi bw’ubucuruzi, mu gihe mu buyobozi bw’itangazamakuru ari 20%.

Ibibazo bikibangamira abagore mu buyobozi bw’itangazamakuru

Ubushakashatsi bugaragaza ko hakiri icyuho mu isimburana ry’abayobozi. Mu bigo 52 byagize impinduka mu buyobozi bw’ubucuruzi, ibigo 11 gusa nibyo byasimbuje abagabo abagore ku mwanya wa perezida cyangwa umuyobozi mukuru. Ibi byerekana ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, inzitizi zigihari mu kugera ku buringanire bwuzuye.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, abanyamuryango ba WAN-IFRA Women in News (WIN) Guild—itsinda rigizwe n’abagore bakomeye mu buyobozi bw’itangazamakuru muri Afurika, Akarere k’Abarabu n’Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba—biyemeje gufata ingamba zo guteza imbere uburinganire mu buyobozi bw’itangazamakuru.

Nk’itsinda, biyemeje gushyiraho gahunda zo guhugura no gufasha abagore, kurwanya uburyo bwimakaza imyumvire iciriritse ku bagore mu itangazamakuru, ndetse no gusaba impinduka mu mategeko hagamijwe amahirwe angana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi.

 

Ku giti cyabo, buri munyamuryango wa WIN Guild azashyiraho gahunda y’isimburana ry’ubuyobozi, agire uruhare mu guhugura abagore no kubashishikariza kubona imyanya yo hejuru. Buri muyobozi azafasha abagore babiri mu mezi 12 ari imbere kugira ngo bazabashe kuzamurwa mu ntera.

Pamella Makotsi Sittoni, wahoze ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibyandikirwa muri Nation Media Group muri Kenya akaba n’umunyamuryango wa WIN Guild, yavuze ko iyi gahunda atari isezerano gusa, ahubwo ari igikorwa rusange kigamije guhindura ibintu. 

Yagize ati “Twamaze igihe kinini dutekereza ku kibazo. Ubu turashaka ibisubizo. Ibi ni ugukoresha imbaraga zacu hamwe kugira ngo dufungurire abagore inzira igana ku buyobozi.”

Melanie Walker, washinze akanayobora WAN-IFRA WIN, yagaragaje intambwe imaze guterwa, agaragaza ko imyaka 15 ishize byari bigoye kubona abagore benshi mu buyobozi bw’itangazamakuru nk’uko bimeze ubu.

Yagize ati “Iki ni igihe cyiza cyo gukomeza impinduka. Dufite abagore bafite ubushobozi bwo kuyobora iri huriro, kandi bizatuma habaho impinduka zifatika kandi abandi bazabigiraho.’’



Izindi nkuru wasoma

Icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’Itangazamakuru kiracyahari – Raporo

Dr. Agnes arangije Manda 2 ku buyobozi bwa AGRA: Ibigwi bye mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Bugesera FC mu kibazo cy’imishahara: Abakinnyi banze gukora imyitozo, ibyo ubuyobozi buvuga

Iby’ingenzi byaranze uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan n’Ubuyobozi bwa RDF.

Brig.Gen Deo Rusanganwa yashyizwe mu nama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 14:45:25 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyuho-cyuburinganire-mu-buyobozi-bwItangazamakuru-kiracyahari--Raporo.php