English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Brig.Gen Deo Rusanganwa yashyizwe mu nama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.

Chairman wa APR FC, Brig.Gen Deo Rusanganwa, yongewe mu nama y’ubuyobozi (Board Members) ya Rwanda Premier League.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, abanyamuryango ba Rwanda Premier League bakoze inama yitabiriwe n’amakipe 16 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Ni inama yabereye muri Hotel yitwa Touch Africa iherereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Iyi nama yarebeye hamwe ibimaze kugerwaho, ndetse n’imigendekere ya Shampiyona igeze ku munsi wa 16.

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwifuza ko Shampiyona yazamuka ikava ku rwego rumwe ikagera ku rundi rwego kugirango bakomeze bareshye abaterankunga babashe gushora amafaranga muri shampiyona bicyemure ikibazo cy’ubukungu amakipe afite, nabyo biri mu byigiwe muri iyi nama.

Iyi nama kandi byari biteganyijwe ko huzuzwa imwe mu myanya y’abagize inama y’ubuyobozi (Board Members) ndetse byanakozwe Chairman wa APR FC, Brig.Gen. Deo Rusanganwa, agirirwa icyizere cyo kuba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.

Uyu muyobozi wa APR FC yongewe mu nama y’ubuyobozi ya Rwanda Premier League, nyuma y’ighe gito agizwe umuyobozi wa APR FC asimbuye Lt.Col. Richard Karasira wakuwe kuri izi nshingano ndetse yari na Visi Perezida muri Rwanda Premier League.



Izindi nkuru wasoma

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

U Rwanda rwamaganye imigambi ya RDC yo kubangamira ubufatanye bwarwo n’amahanga.

U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye kugira icyo uvuga ku bacancuro barenga 280.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-15 09:21:32 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BrigGen-Deo-Rusanganwa-yashyizwe-mu-nama-yubuyobozi-bwa-Rwanda-Premier-League.php